Inkuru: Imana ibaho? -Umwogoshi
Umugabo yagiye muri barbershop(aho bogoshera) noneho uko umwogoshi atangiye kumwogosha batangira kugirana ikiganiro kiza pe, bakomeza kuganira bigera no ku ngingo y’imana, umwogoshi ati “ngewe burya sinemera ko Imana ibaho, icyo bigusaba ni ukujya ku muhanda ukirebera ukuntu Imana itabaho, ubwose iyo Imana iza kuba ibaho ni gute kw’isi haba hari umubabaro ungana gutya?, ni gute abantu bakwicwa n’inzara ireba kandi ngo ari nziza? Ni gute Imana igira urukundo yakwemera ko ikibi kiba kw’isi?”; uwo mugabo arita mu gutwi ariko ntiyagira icyo avuga kuko atashakaga kujya mu manza nyinshi; arangije kogoshwa arahaguruka agisohoka aba abonye hanze umusabirizi(beggar) ufite imisatsi miremire cyane isa nabi ifite umwanda, ahita agaruka abwira wa mwogoshi ati “uzi n’ikindi!!, abagoshi ntibabaho.”; umwogoshi ati “ni gute ushobora kuvuga gutyo kandi undeba ari ngewe umaze no kukwiyogoshera?”.
Umugabo ati “kuko iyo abogoshi baba bariho, nta kuntu haba habaho abantu batogoshwe bafite imisatsi yabakuriyeho ifite umwanda nk’iyuriya mugabo uri hariya hanze.”.
wa mwogoshi ati “ahhhh, erega umwogoshi we abaho ni uko abantu batajya baza batugana ngo tubafashe tubogoshe.”.
wa mugabo ati “Nibyo koko, n’Imana ibaho ni uko abantu batayishaka, batajya bayigana ngo ibakize imibabaro yabo.”
Zabuli 14:1 Umupfapfa ajya yibwira ati “Nta Mana iriho.” Barononekaye, bakoze imirimo yo kwangwa urunuka, Nta wukora ibyiza.