Inkuru: Gukorera Imana

Joe yari umugabo wakundaga gufasha abantu, umunsi umwe arabyuka agiye mu kazi yumva umuturanyi we aramwitabaje ngo amujyanire umwana we kwa muganga. Ariko Joe yari afite ibintu byinshi byo gukora gusa abura uko amuhakanira apfa kumwemerera, ubwo atangira urugendo rw’ibirometero 50 ajyana uwo mwana kwa muganga.

Mu gihe bari mu nzira, umwana arahindukira abaza Joe ati “Ese ni wowe Mana?”, Joe aramuhakanira ati “Hoya, kubera iki?”. Umuhungu ati “Numvise mama ari gusenga asaba Imana kumufasha ikangeza kwa muganga.”, arakomeza ati “Niba utari Imana se, ukorera Imana?”, Joe ati “Ndakeka – rimwe na rimwe, ariko ubwo ubimbajije nzarushaho kujya mbikora.”
   
Ese nawe uri ku rutonde rw’abakozi b’Imana?, kujyaho nta bintu byinshi bisaba uretse ubushake gusa, nta mashuri menshi bisaba cg izindi mbaraga zihambaye. Kandi ibihembo byawe ni ibihembo by’iteka ryose si nkiby’abantu bishira mu gihe gito. Kuva uyu munsi nawe wiyandikishe ku rutonde rw’abakozi b’Imana; Iragukeneye.

Matayo 10:42. Kandi uzanywesha umwe muri aba bato ku gacuma k’amazi akonje gusa, kuko ari umwigishwa wanjye, ndababwira ukuri yuko atazabura ingororano ye.”