Inkuru: Byose byishyuwe n’agakombe k’amata

Umunsi umwe umuhungu w’umukene wagurishaga ibicuruzwa umuryango ku wundi kugira ngo yishyure amashuri ye, yasanze asigaranye ikintu cyo kurya kimwe gusa kandi yari ashonje cyane.

Yiyemeza ko ari busabe ifunguro ku nzu ikurikira. Ariko akimara gukomanga yahise yisubira abonye umukobwa mwiza ariwe amufunguriye umuryango, amusaba amazi aho kumusaba ibiryo. Uwo mukobwa yabonaga ko ashonje cyane bigaragara, amuzanira ikirahure kinini cyane cy’amata. Ayanywa buhorobuhoro, arangije aramubaza ati “nkugomba angahe?”,aramusubiza ati “nta na kimwe, mama yatubwiye ko ubugwaneza butishyuzwa.”

Aramubwira ati “Ndagushimiye cyane mbikuye ku mutima rwose.”

Ubwo Harrold Kelly yasohokaga aho, yumvaga yiyongereye imbaraga mu mubiri cyane ndetse no kwizera kwe mu mana no mu bantu kwariyongereye. Yari yiteguye kubireka,akabivamo kugeza ubwo yakiriye ubwo bugwaneza bwamugiriwe.

Hashize imyaka myinshi,wa mukobwa ararwara cyane. Abaganga b’iwabo bananirwa kumuvura, yoherezwa mu murwa mukuru aho bahamagaye ababizobereyemo kwiga indwara ye. N’umuganga Harrold Kelly arahamagarwa ngo agenzure. Yumvise izina ry’umurwayi, asa nk’ubonekewe,amanuka yihuta ajya mu cyumba cye. Arebye muri cya cyumba abona umukobwa urembye cyane, asubira mu cyumba cyo kugenzura,yiyemeza ko agomba gukora uko ashoboye ngo akize ubuzima bw’uwo mukobwa.

Kuva uwo munsi atangira kubyitaho ashishikaye bidasanzwe. Nyuma y’imiruho y’igihe kirekire cyane,urugamba ruratsindwa, umukobwa arakira. Muganga Harrold Kelly asaba ibitaro kumwandikira ibyo uwo mukobwa yagomba   kwishyura byose, arakireba, yandikaho amagambo bacyohereza mu cyumba cya wa mukobwa. Agira ubwoba bwo kugifungura kuko yari azi neza ko bizamufata ubuzima bwe bwose kubona ayo kwishyura.

Hanyuma,aragifungura abona ibyari byanditse ku ruhande ngo “Byishyuwe byose n’ikirahure cy’amata”
-byanditswe na muganga Harrold

Amaso ye yuzura amarira,n’umutima wishimye usenga uti “Urakoze Mana kuko urukundo rwawe rwuzura mu mitima no mu biganza by’abantu”

Burya ni byiza kugirira abantu bose ineza utitaye kuko bameze. Ntukabagirire ineza kuko ari beza ahubwo kuko wowe uri mwiza. Iyo neza buri gihe uyisanga imbere, kuko ineza yiturwa indi.

Imigani 11:17
Umunyambabazi agirira ubugingo bwe neza. Ariko umunyamwaga ababaza umubiri we.