Inkuru: Bisikwi mu ndege

Umugore yagiye mu ndege afite agakarito ka bisikwi(biscuit) yari bugende arya mu nzira, nuko yicara iruhande rw’umugabo wasaga nkufite ibibazo aramusuhuza ati: Muraho, undi nawe amusubiza mw’ijwi rituje.

Abantu bakomeje kwinjira, bose bamaze kwicara ubwo indege iba irahagurutse, wa mugore atangazwa no kubona wa mugabo akora mw’ikarito ya bisikwi akuramo bisikwi aririra ntacyo amuvugishije. Ariko aribwira ati, ubwo afashemo kamwe nta kibazo aramwihorera, nawe akuramo akandi ararya. Akimara gukuramo akaboko abona wa mugabo arongeye akozemo akuramo indi; Umugore atangira kurakara yibwira mu mutima “Ariko abantu babaye bate!, ubu yari ananiwe kuzana iye aho kugirango aze ambangamira.”, ariko abigumisha mu mutima nawe akoramo akuramo indi aramwihorera, gusa akizamura akaboko abona wa mugabo yongeye gukoramo bwa gatatu azamura indi arongera ararya ntacyo amuvugishije. Umugore noneho umujinya uramurenga kwiyumanganya biranga areba nabi wa mugabo arimyoza ariko ntiyagira icyo amubwira. bakomeza batyo kugeza hasigayemo imwe, umugabo akora mw’ikarito aba arayizamuye ariyo yari isigaye yonyine, nuko arebana na wa mugore, mw’ijwi rituje aramubwira ati “Reka iyi tuyigabane.”, amuvuniraho igice nawe asigarana ikindi, ariko kwihangana byari byarangiye wa mugore n’uburakari bwinshi aramutuka, aramusomera cyane nk’iminota 10 abantu bose barahindukira barareba; Umugabo araceceka ntiyamusubiza. Umugore amaze kurangiza kumutuka umugabo aramubwira ati “Ariko iyi bisikwi twaryaga yari iyange, nayiguze njya kwinjira mu ndege, nabonye ukozemo ndakwihorera kuko nabonaga uyikeneye.”, Umugore akubitwa n’inkuba, arebye mw’ishakoshi ye asanga koko bisikwi ye iracyabitse neza atigeze ayikoraho, akwirwa n’ikimwaro asaba uwo mugabo imbabazi.

Yesu yaravuze ati: uko wifuza kugirirwa nawe ariko uzajya ugirira abandi. Kandi ko abamukurikira bose bagomba kurangwa n’ineza, ndetse bakanasengera abanzi babo. Isi yuzuye abantu buzuye ubusambo muri byose, bifuza kuyogoza abandi imitungo yabo kandi nabo bafite iyabo, ntibifuza ko abandi batera imbere kandi ntacyo byabatwara. Niba ukeneye kugendana n’Imana koko, kuva uyu munsi ntukabarizwe muri uwo mubare, jya wifuriza abandi ineza, wibukeko ineza uyisanga imbere, kandi utanga aruta uwakira.

Luka 6:35-36
35.Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, mugurize abantu mudatekereza ko bazabishyura. Ni bwo ingororano zanyu zizaba nyinshi, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima.  Mugirirane imbabazi nk’uko So na we azigira.