Akamaro k’imirimo myiza

Abantu benshi basobanukiwe iby’agakiza tubonera muri kristo kubwo kwizera bakunze kwibaza icyo gukora imirimo myiza bimaze, kuko dukizwa no kwizera ko yesu ari igitambo gihagije cy’ubuzima bwacu, bitavuye mu mirimo myiza dukora (abefeso 2:8-9 , abagalatiya 2:16).

Mu byukuri nta muntu uzakizwa kuko yakoze neza: nko gufasha abakene, gusura abarwayi, no kwitwara neza muri sosiyete muri rusange, ahubwo agakiza tugaherwa ubuntu mu kwizera amaraso ya kristo ko yamenwe ku musaraba ngo atwezeho ibyaha byose, utamwizera gusa niwe uzarimbuka (Yohana 3:14-18). Imirimo y’ubugwaneza uwo ariwe wese yayikora niyo yaba atemera Imana, ndetse hari benshi wasanga batemera Imana bakora iyo mirimo twita myiza myinshi cyane kurusha abizera Imana.

None ushobora kwibaza uti, ubwo bimeze bityo Imirimo myiza imaze iki?, hari ubwo ari ngombwa gushyigikira ibintu nk’ubutabera, amahoro, gufasha bagenzi bacu, kubaha, n’ibindi?, ubwo kristo yaduhaye impano y’ubuntu ubwo ntibyarangiye, hari ubwo dukwiye gushishikazwa n’imirimo myiza?

Mu byukuri iyo usomye Bibiliya, yaba isezerano rya kera cg irishya, usanga bakomeza badushishikariza gukora imirimo myiza y’umwuka(kwihanganirana, koroherana, urukundo, imbabazi n’ibindi – Abagalatiya 5:22-26 ) tukirinda imirimo mibi ya kamere (ubusambanyi, ubwicanyi, kubeshya n’ibindi – 1Petero 2:1), none byatumarira iki gukora iyo mirimo myiza tukirinda imirimo ya kamere niba atari ibyo kudukiza!

Mw’isezerano rishya hari ubutumwa Yesu yigishije cyane bw’ibihembo abera bazagororerwa, yasobanuriraga abantu ko tuzahabwa ingororano nitugera mu bwami bw’Imana hakurikijwe imirimo twakoze, ibyo wabibona mu mirongo myinshi cyane nko muri ( Matayo 5:11-12, Matayo 6:1-4, Matayo 10:41-42, Matayo 16:27, Luka 6:35-26, Ibyahishuwe 11:18, Ibyahishuwe 22:12 n’indi myinshi)

Bityo rero, imirimo yose umukiranutsi akoze azayihemberwa nagera mw’ijuru, gusa kuba umukiranutsi ngo ugere mu bwami bw’Imana ntabwo ari igihembo ubwabyo, ahubwo ni Impano y’ubuntu tubonera muri kristo Yesu kubwo kwizera(Abefeso 2:8-9, Abaroma 6:23), ntabwo impano ikorerwa ahubwo yakirirwa ubuntu(Abaroma 4: 3-6), ubuzima buhoraho mw’ijuru ni impano tubonera ubuntu muri Yesu kristo( Abaroma 6:23 ), naho ibihembo tuzahabwa twageze mw’ijuru ry’ubuntu bizaba bishingiye ku mirimo twakoze muri ubu buzima bwo kw’isi nk’uko Yesu kristo yakomeje abyigisha inshuro nyinshi cyane, ndetse siwe gusa kuko n’intumwa ze zagiye zibigarukaho kenshi cyane ko tuzahabwa ingororano nyinshi nitugera mw’ijuru hakurikijwe ibyo twakoze muri ubu buzima (wabisoma muri Abafilipi 3:14, 1Abakorinto 9:24-27, 2Yohana 1:8, Abefeso 6:7-8, 2 Abakorinto 5:10, 2Timoteyo 4:7-8, Zaburi 62:12 n’ahandi henshi…)

Abenshi mu bahakana agakiza twakirira mu kwizera gusa, bakoresha iyi mirongo yerekana ko tuzagororerwa ku bw’imirimo myiza, bagaragaza ko dukwiye gukora imirimo myiza ngo duhabwe ijuru(nk’ingororano), ariko siko biri kuko ijuru ni Impano y’ubuntu ntabwo ari ingororano dukorera(Abaroma 4:3-6). Naho abizera iby’agakiza bamwe na bamwe banzura ko gukora imirimo myiza ntacyo bimaze kuko itabajyana mw’ijuru, ariko siko biri kuko tuzahabwa ibihembo by’imirimo yose twakoze tukiri mu mubiri nitugera mw’ijuru.  (Abefeso 6:7-8)

Bityo rero, dukizwa ku bw’ubuntu binyuze mu kwizera kristo gusa bitavuye mu mirimo dukora, ariko imirimo dukorera muri kristo tukiri kw’isi tuzayihemberwa nitugera mw’ijuru uko yaba ingana kose, n’iyo yaba ari uguha agakombe k’amazi umuntu ufite inyota (Matayo 10:42), ibihembo twateganyirijwe ni ibyo amaso atarabonaho, ibyo amatwi atarumvaho, bitigeze binyura mu bwenge bwa muntu (1 Abakorinto 2:9).
Pawulo niwe ubikubira hamwe mu bakorinto ba mbere 3:11-15 aho yerekana ko Yesu ariwe rufatiro(foundation), hanyuma ibyo twubaka kuri urwo rufatiro bizageragezwa; nibiba bishyitse duhabwe ingororano, ariko niba bidashyitse tubure ingororano, ariko twe ubwacu dukizwe ku bw’ubuntu binyuze muri kristo. Naho abubaka nta rufatiro(nta kristo) baba baruhira ubusa, imirimo myiza yabo ntacyo izabamarira.

IBYO ABERA BAKORA UBU, BIFITE UMUMARO W’ITEKA!

 

Maze kwakira agakiza ubu noneho, none nkore iki?