Kwizera gukiza
Abafilipi 3:9 kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera.
Abakristo benshi bakunze gusobanurira abantu ko dukizwa n’amaraso ya kristo binyuze mu kumwizera gusa bidaturutse mu kubahiriza amategeko, nk’uko pawulo na Yesu babyigishije kenshi, ndetse n’izindi ntumwa. (Abagalatiya 2:16; Abefeso 2:8-9; Abefeso 1:13; Yohana 3:16-18; Yohana 3:36; Yohana 8:24; Yohana 6:28-29; Yohana 6:40; Yohana 6:47; Yohana 11:25; Yohana 20:31; Ibyakozwe n’intumwa 16:31; Abaroma 3:22; Abaroma 3:24-26; 2Timoteyo 3:15; 1Yohana 5:10; Abagalatiya 3:26; Abaroma 1:17, …) n’indi mirongo myinshi uko ibigaragaza, koko ntabwo dukizwa n’imirimo myiza twakora, ahubwo dukizwa no kwizera byonyine.
Benshi bahita bibaza “Kwizera gute?, Kwizera bivuze iki?”.
Mu baheburayo igice cya 11 hasobanura kwizera icyo aricyo, ndetse hagatanga n’ingero nyinshi z’abizeye. Umurongo waho wa mbere utangira ugira uti “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri.”, muri macye kwizera ni ukwemera byukuri ko ikintu runaka ari cyo udashidikanya, n’iyo nta gihamya waba ufite. Urugero: wizerako isi ibaho kuko uyibona, ariko wizerako umuyaga ubaho nubwo utawubona, kandi wizerako urukundo n’ubwenge bibaho n’ubwo nabyo utabibona. Hari n’abatizera ko isi ibaho n’ubwo bayibona, ndetse batanizera n’ibindi byose batabona. No kwizera iby’Imana rero ni uko, uwizera inzira zayo atabishidikanya niwe uba uyizera, yaba afite gihamya cg ntayo afite; Naho utayemera ntanemere ibyayo byose ntaba ayizera.
Ariko hariho imyizerere myinshi, kandi imyizerere yacu niyo iba iyoboye hafi ubuzima bwacu bwose, ndetse na byinshi twemera nk’amahame (urugero: isi irazenguruka, hitler yishe abantu, n’ibindi) byose tubyemerera mu kwizera ababitubwiye, ntabwo tubyemera kuko tubifitiye gihamya ubwacu; Ibijyanye na siyanse abantu babyizerera mu banyasiyanse, iyo wizera kanaka mubyo akora, icyo akubwiye ucyemera utyo kuko ariwe wakivuze kandi umwizera muri ibyo, atari uko wakipimiye wowe ubwawe. Ndetse iyo myizerere niyo dushingiraho dufata imyanzuro mu buzima bwacu bwose. Iyo ibyo twizera ari ukuri koko, icyo gihe bidufasha gufata imyanzuro iboneye ku buzima bwacu; Naho iyo ibyo twizera ku kintu runaka ari ikinyoma, icyo gihe dufata imyanzuro itaboneye. Abizera ko amoko y’abantu bamwe ari inyamaswa babica nk’inyamaswa, abizera ko abantu bose bangana bakubaha buri umwe, bityo bitewe nibyo twizera ku kintu runaka bidufasha gufata imyanzuro iboneye iyo ibyo twizera ari ukuri, cg itaboneye iyo ari ibinyoma.
Imana yizerwa mu buryo butandukanye, kandi ikizerwaho ibintu byinshi bitandukanye. Ku byerekeye kubaho kwayo, hari abizera ko ibaho, mu gihe abandi batabyizera. Kubyerekeye irema, hari abizera ko ibaho ariko itaremye isi, abandi bati Imana ni isi, abandi bati Imana niyo yaremye isi, n’ibindi. Kuba hari ibyo wakwizera ku Mana bitandukanye rero bituma abantu bibaza “Ese ni iki nkwiye kwizera ku mana ngo nkizwe?, Ese ni ukwizera ko ibaho? ese ni ukwizera ko yaremye isi? Ese ni ukwizera ko ari imwe? Ese ni ukwizera ko iberaho hose icyarimwe?”, birumvikana kuko hari byinshi wakwizera ku mana, ariko siko byose byagukiza, ndetse Yakobo yabwiye abantu rimwe ati “Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.(Yakobo 2:19)”. Kuba wizera ko Imana ari imwe ntibivuzeko bizagukiza, kuko ibyo abadayimoni nabo barabyizera, kandi hari byinshi uhuje nabo mu myizerere y’Imana.
Ni iyihe myizerere iba ivugwa rero iyo bavuzeko “Dukizwa no kwizera gusa bidaturutse ku mirimo.”? Ni imyizerere ijyanye n’agakiza k’umuntu. Ese wizerako Imana yagukijije ibyaha byawe byose binyuze mu gitambo cyayo gusa bityo ukazaragwa ubwami bw’ijuru ? cg wizerako ukwiye gukorera ijuru ukwawe ukitangira ibitambo cg ugakora imirimo myiza ukikiza urubanza rwayo? Icyo nicyo usabwa kwizera, kuko iyo wakiriye igitambo cy’amaraso ya kristo mu kwizera nibwo uhabwa ubugingo buhoraho, usomye Imirongo yose yigisha ko dukizwa kubwo kwizera uzasanga igusobanurirako igikwiye kwizerwa ari Kristo, tukamwakira nk’umukiza w’ubugingo bwacu bw’iteka, ntitwishingikirize ku mbaraga zacu cg Imirimo yacu, ahubwo tukizerako igitambo cye aricyo kizatuma twinjira mu bwami bw’Imana. Icyo nicyo usabwa kwizera bya nyabyo ngo ukizwe wungwe n’Imana, ibindi byose nta gakiza waboneramo (Abaroma 3:24-26).