Iyo umuntu apfuye ajya he?
Urupfu nicyo kintu ibiremwa byose bihuriyeho, nta kintu na kimwe mu binyabuzima bigaragara kiramira mw’isi ibihe bidashira, igihe kiragera byose bigapfa, igitangaje ni ukuntu abantu babaho ubuzima biyumvirako bazarama iteka ryose badatekereza ku rupfu, bibuka gutekereza ku rupfu ari uko babonye abandi bantu bapfuye cg iyo bagiye nko gushyingura, akenshi bikabatera kwibaza niba ubuzima burangirira mu mva, cg hariho ubundi buzima hakurya y’ibituro! Imana yashyize ibyiyumviro by’Ubuzima bw’ITEKA mu mitima y’abantu bose (Umubwiriza 3:11), niyo mpamvu abantu bose baba bumva bazabaho iteka ryose.
Dukurikije ibyanditswe byo muri bibiliya dusanga havugwa ubundi buzima bubaho nyuma y’urupfu rwo kw’isi, uretse na Bibiliya hafi amadini yose yemeza ko hari ubuzima bw’amoko abiri nyuma y’urupfu.
- Ubuzima bw’umunezero
- Ubuzima bw’imibabaro
Bibiliya ivuga ko hari ubuzima bw’umunezero udashira(Ijuru), n’ubuzima bw’imibabaro idashira(Ikuzimu) abantu bahura nabwo nyuma y’urupfu, hakurikijwe uruhande baba barahisemo bakiri kw’isi: Gukurikira Imana cg Kuba abanzi b’Imana bagakurikira satani. (Matayo 25: 31-46)
Gukurikira Imana ni ukugendera mu bushake bwayo wubaha amategeko yose yashyizeho nta na rimwe wishe, iyo wishemo rimwe uba uri mu kaga ko kuzarimbuka by’iteka. Gusa ikibabaje ni uko abantu bose ari babi, bavukira mu byaha bakanabikuriramo ndetse bakanabipfiramo, ntawukora ibyiza bishimwa n’amaso y’uwiteka ( Abaroma 3:23; Yesaya 64:6; Zaburi 14: 1-3; Umubwiriza 7:20; 1Yohana 1:8….. ). Wakwibaza uti “None ninde wakizwa ubwo abantu bose ari babi?” ( Matayo 19:25 ). Gusa ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashobora ( Matayo 19:26 ).
Mu byukuri amakuru mabi ni uko nta muntu wari ukwiye gukizwa n’umwe -Abantu bose bari bakwiye kuzabaho ubuzima bw’imibabaro y’iteka nk’igihano cy’ibyaha byabo kuko igihano cy’icyaha ari urupfu( Abaroma 6:23 ), ariko ku bw’ubuntu bw’Imana yaremeye yishyiraho imibabaro twari dukwiye yose kugirango dukizwe, ntacyo twari gukora ngo dushyikire ubwiza bwayo, bityo iduhera Ubuzima bw’Umunezero w’iteka(Ijuru) ubuntu busa, icyo dusabwa ni ukwemera ako gakiza twaherewe ubuntu mu gitambo cya Yesu Kristo, tukemera ko amaraso ye yamenwe kugirango tuzabeho ubuzima bw’iteka n’Imana, muri uko kwizera gusa niho twakirira agakiza k’ubuntu bitavuye mu kubaha amategeko ( Abagalatiya 2:16; Abefeso 2: 8-9). Abamwizera bose bazabona ubugingo bw’iteka, naho abatamwizera bazabaho mu mibabaro y’iteka ryose. ( Yohana 3: 14-18 ).
Iyo umuntu apfuye rero ubuzima burakomeza, bugakomereza mu mibabaro y’iteka cg mu munezero w’iteka. Dukurikije umugani wa Lazaro n’umugabo w’umukungu uri muri ( Luka 16: 19-31 ), Yesu agaragaza uko ubuzima bukomeza ku mpande zombi, bamwe bakomereza ubuzima mu mibabaro ikomeye cyane, abandi bagakomereza ubuzima mu munezero mwinshi bitewe n’amahitamo bakoze bakiri kw’isi. Iyo abizera Yesu Kristo nk’umukiza bapfuye bahita bajyanwa muri paradizo nka cya gisambo cyamwizeye bari ku musaraba, Yesu akakizeza ko bari bubane muri Paradizo uwo munsi ( Luka 23: 42-43 ), ndetse na pawulo yemeje ko kuva mu mubiri ari uguhita ubonana n’umukiza ( Abafilipi 1:23; 2Abakorinto 5:8 ). Naho abatamwizera bahita bajugunywa muri gehinomu aho bababarizwa iteka ryose nka wa mukungu ( 2Abatesalonike 1: 8-9 ).
Ntayandi mahirwe arenze ayo dufite kw’isi yo kwiyunga n’Imana, nyuma y’urupfu ni ukubana n’Imana cg kure yayo by’iteka ryose (Abaheburayo 9:27). Mushake uwiteka bigishoboka ko abonwa, nyuma y’urupfu bizaba byarangiye ntayandi mahirwe y’amahitamo (Yesaya 55: 6-7)