Itegeko rya kameremuntu
Abantu bose kw’isi bavukana itegeko ry’uko bakwiye kwitwara mu buryo runaka mu mitima yabo, nk’uko kamere y’ibigize isi igira amategeko ayigenga. Urugero iyo urekuye ibuye rigomba kugwa, kuko itegeko rya rukuruzi yo mw’isi ribigena. N’itegeko ry’uko abantu bakwiye kwitwara buri umwe ararivukana, ariryo twakita itegeko rya kamere y’umuntu, cyangwa Itegeko rigenga kamere y’umuntu.
Amategeko ari muri kamere y’ibigize isi yose ntiyarengwaho, urugero iyo urekuye ibuye ntabwo rishobora kugwa uyu munsi, ngo ejo nurirekura rizasuzugure itegeko rya rukuruzi y’isi ryigumire mu kirere. Ariho itegeko rya kamere muntu ritandukaniye n’ayo mategeko yandi yose, kuko ryo nubwo riduhatira kwitwara mu buryo runaka, iyo dushatse twikorera ibihabanye n’iryo tegeko. Abenshi bakunda kuryita umutimanama, cg umwuka, cg ibindi byose baryita, ariko iryo tegeko riduhatira kwitwara mu buryo runaka abantu bose bararigira, ndetse n’abahakana Imana. Kuva ukiri muto uba uzi ko iyo wasize umwanya wawe ukagaruka, umwana usanga yawicayemo agomba kugusubiza umwanya wawe, kandi nawe aba abizi nkayo iryo tegeko hari aho mwaryigiye kugirango muryumvikaneho. Umwana aba azi ko atagomba kwiba isukali cg ngo afate ikindi kintu ababyeyi be batamugeneye, ndetse n’iyo abirenzeho abikora yihishe kuko aba azi ko hari itegeko arenzeho (N’ubwo mu byukuri ntawuba wararimuhaye, ariko aba arizi kandi azi neza ko n’abandi bose barizi).
Iryo tegeko rya kameremuntu rero ni gihamya idakuka yereka umuntu wese ko hariho Imana, kuko ntiwagira itegeko ryitanga ubwaryo ntawuritanze, usanze igitabo cy’amategeko y’umuhanda ahantu ntiwakwanzurako umuti w’ikaramu wahuye n’impapuro bikabyara ayo mategeko ku mpanuka ntawubiri inyuma. Iryo tegeko rya kameremuntu ridutungira agatoki uwarishyizeho, kuko turivukana mu mitima yacu(ariyo mpamvu abenshi banaryita Umutima nama), kandi n’inzego z’ubutabera ntabwo zishyiraho iryo tegeko, ahubwo zashyiriweho kuririnda risanzwe rihari. Ntabwo Leta ikwigisha ko kwica ari bibi, cg kwiba, cg ibindi nka byo, ndetse na pasiteri ntabwo akwigisha ko ari ibyaha, nubwo babikubwira uba usanzwe ubizi ntawigeze ubikubwira. Aho iryo tegeko riva ni ku Mana, kandi Imana itabaho nta gaciro ryaba rifite, uwica n’ukiza bose ntaho baba bataniye, byose twabyita amahitamo ya buri umwe, umwe arica kuko yumva aribyo bimunyuze, n’undi agakiza kuko aribyo yumva bimunyuze, bose ni ibibareba natwe dukwiye gukora ibitunyuze. Ariko mu byukuri siko biri, umuntu wishe iryo tegeko rya kameremuntu uwo ariwe wese, niyo yaba ari umwana muto, bimutera kumva isoni ndetse n’urubanza rumutsinda niyo yaba yaryishe ntawumureba, akenshi ari nayo mpamvu atangira gutanga impamvu zo kwiregura avuga icyabimuteye. Urugero, iyo wahanye gahunda na mugenzi wawe ukayica, niyo atagira icyo akubaza iyo muhuye utangira kwiregura kuko wumva ko hari urubanza rugutsinda. Uko kwishinja rero, urwo rubanza wiyumvamo, ntiwarwiyumvamo iyaba nta mucamanza mukuru uriho ubikubaza, ariwe washyizeho iryo tegeko, akarikuremeramo, ku buryo iyo uryishe cg ukarirengaho uba wumva ukosheje nubwo ibyo ukoze nta muntu waba uri bubikubaze.
Iryo tegeko rya kameremuntu si iryo abantu bihimbiye, kuko iyo baryihimbira bari guhimba itegeko ribafitiye inyungu ku giti cyabo, ariko siko biri. Iryo tegeko rimwe na rimwe riduhatira gukora ibitubangamira, ndetse bitanadufitiye inyungu na gato. Nkubu unyuze ahantu hari urwobo ukumva hari umuntu uri gutakiramo ngo umutabare, iryo tegeko rihita rikuzamukamo rikagutegeka kumutabara nubwo byaba biri bukuvune kandi nta gihembo uri bubone urabikora, ndetse niyo utabikoze uba wumva wishinja mu mutima kuko urisuzuguye.
Abantu bose aho bava bakagera ntabwo bubahiriza iryo tegeko rya kameremuntu ijana kw’ijana, kandi bose barabizi neza ko bakwiye kuryubahiriza, ndetse niyo bataryubahirije umutima urabashinja bagashaka kwiregura,niyo baba batemera Imana. Bayireguraho mu buryo bumwe, kandi bayihakana. Uwo mucamanza niba ari umucamanza utabera, abantu bose bari mu kaga, kuko ntawubahiriza itegeko yabashize ku mitima ngo bakurikize, n’abanyamadini bose ntawuvuyemo, bose azabahana kimwe, abahe igihano yageneye abica iryo tegeko, kandi icyo gihano ni urupfu(Abaroma 6:23), aribyo gutandukanywa n’Imana iteka ryose. Kuko Imana ari ubuzima, iyo utandukanijwe na yo iteka ryose uba upfuye urupfu rw’iteka.
Niba nawe wumva uri mu bica iryo tegeko, ushaka kumenya uko wakwiyunga n’Imana wasoma inyandiko ya Garura umubano n’Imana.