Inkuru: YA NKOKO!

Hariho umukozi wo mu rugo wakundaga umurimo we cyane wo gutunganya ubusitani,
akagira sebuja wabaga mu nzu ya etaje anakorera mu cyumba cyo hejuru aho yari afite ibiro bye,
bari batunze Inkoko sebuja yakundaga cyane yitwaga mutesi, kandi akanakunda uwo mukozi we cyane.

Umunsi umwe mu gihe umukozi wo mu busitani yari ari kubutunganya
abona ya nkoko iraje ikandagiye mu busitani bwe initumamo
agirango ayirukane, yenda itopito ararasa ashaka kuyikanga
ariko ku bw’amahirwe macye ibuye riragenda no mw’ijosi   ry’inkoko ngo “PO!”, ihita ipfa uwo mwanya
nuko ubwoba buramutaha ashaka uko abigenza aribwira ati databuja nabimenya aranyirukana
henga ndebe uko mbigenza, abonye ko ntawabibonye   acukura umwobo muri bwa busitani ataba ya nkoko yapfuye aratwikira arongera ateramo pasuparume maze aricecekera.

arangije akazi ajya mu nzu aritunganya ngo ajye ku meza
nuko asanga umukozi wo mu rugo yabitunganije ariyarurira
maze wa mukozi wo mu rugo amutegeka ko narangiza yoze ibyombo byose
ariko umukozi wo mu busitani aranga ati “ako si akazi kanjye”.
Umukozi wo mu rugo ahita amubwira ati “YA NKOKO!” asa nkumucyurira
ko natabyoza amurega, nuko umukozi wo mu busitani aramwinginga ngo atabivuga aremera arabyoza

bukeye avuye mu busitani asanga wa mukozi noneho ntiyatetse
yigaramiye mu ntebe ahinduranya amashene ya televiziyo buri kanya,undi amubaza impamvu atatetse
aramubwira ngo abe ariwe ujya guteka kandi narangiza aze akorope n’inzu yose.
undi ashatse kubyanga, yongera amwibutsa “YA NKOKO”, maze aremera n’ipfunwe arabikora
bikomeza gutyo ukwezi kurahita ukundi kuraza akora imiromo ibiri avunika
yakoraga ako mu busitani akongeraho n’ako mu rugo kugira ngo akunde ashimishe umukozi wo mu rugo atazamurega. n’uko aragenda arananuka, asa nabi atangira kwiheba.

Umunsi umwe yigira inama yo kujya kubitekerereza sebuja uko byagenze maze akamusezerera amahoro akazashaka n’uko yakwishyura inkoko ye yishe nubwo atari kubona isa nk’iyo sebuja yakundaga
nuko azamuka mu cyumba cyo hejuru arakomanga, maze sebuja aza gukingura
akubise amaso umukozi we aramuyoberwa kuko yari yarahindutse kubera imirimo myinshi
aramufata amwinjiza mu biro amubaza icyo yabaye kandi ntacyo yamuburanye, ibiryo bihari naho kuruhuka
ndetse yarakoraga gake gashoboka maze amusaba ko yamusobanurira uko byagenze
wa mukozi wo mu busitani arapfukama ararira aramwinginga ngo amubababarire yamwiciye inkoko
ko azayimwishyura buhoro buhoro amukubiye kenshi ashaka.
sebuja aramubaza ati “nonese nicyo cyakunanuye? ”
umukozi amutekerereza uburyo atari agihumeka kubera umukozi wo mu rugo
maze abona mu maso ha sebuja harahindutse,
aramubwira ati “burya igihe warasaga n’itopito ya nkoko nari mw’idirishya nkureba
mbona ko wabikoze utabishaka mpita nkubabarira uwo mwanya
none ndagirango usubire mu kazi, ndetse n’umushahara wawe nawukubye kabiri
umukozi ararira maze sebuja aramuhobera amusaba ko yakomeza imirimo ye nk’ibisanzwe.

Nuko aramanuka ajya gukora mu busitani bwe nk’ibisanzwe,
wa mukozi wo mu rugo amubonye aratangira “ko usize udateguye ameza, utogeje amasahani, udakoropye inzu???”
nuko abona aramwihoreye, arongera ati “YA NKOKO” abona umukozi arikomereje, arongera ati “kandi YA NKOKO nyamaze!”, maze abona ntakoma, ahita yibwira ibyabaye kuko yari azi ko sebuja amukunda.

Uko ni ko na Kristo yatubabariye, akanaduha imbabazi z’ubuntu, ariko iyo tutabimenye twakira ibitekerezo bya satani bikaturuhisha ibyaha twakoze byose buri kanaya, tukabaho duhangayitse mu mibereho yacu.

 

Luka 12:32 Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.

 

Author: Martial Mercy