Ni irihe dini ry’ukuri?
Abantu bifuza kumenya Imana by’ukuri bakunze guhura n’imbogamizi yuko amadini yagwiriye, bikaba byabagora kumenya idini ry’ukuri iryo ari ryo, ryabafasha kumenya Imana uko iri, n’ubushake bwayo.
Muri macye idini ni ibumbiro ry’abantu bishize hamwe bahuje imyemerere, bashishikajwe no kuramya Imana yabo. Abenshi babikora bifashishije imigenzo yihariye n’imyitwarire runaka. Urugero gusenga gatanu ku munsi, kwitwararika mu buryo bumwe cyangwa ubundi, n’ibindi.
Muri iyi si hari amadini menshi atandukanye, amwe asenga Imana nyinshi, andi asenga imwe, ndetse hariho nashishikariza abantu kwisenga. Dukusanyije amatsinda y’ibanze y’amadini ari kw’isi tugendeye kuri kamere y’Imana, twabona amatsinda y’amadini atatu:
1. Hari abemera ko Imana imwe rukumbi yaremye ibintu byose, kandi ikaba itandukanye na byo (Aha harimo abakristo bose, Abayuda, ndetse n’abislam). – Theists
2. Hari abemera ko Imana ari byose, yuko ibumbiro ry’ibintu byose mw’isi aribyo bigize Imana, urugero: umuntu ni Imana, ibyatsi ni Imana, ihene ni Imana, igitabo ni Imana, Igiti ni Imana n’ibindi byose, abo bitwa Pantheists mu rurimi rw’icyongereza, ariho wasanga ababuddhist b’ubu, amadini y’abahinde(hinduism), na New Age.
3. Hari n’abatemera ko Imana ibaho burundu, aribo twakita abahakanyi b’Imana, cg Atheists.
Idini nyakuri ntirikwiye guhabanya n’ukuri kw’ibiriho (Facts) n’amateka, ndetse imyizerere yaryo igomba kuba ifite ishingiro na gihamya y’imyizerere irirangwamo, kandi ritivuguruzanya mu nyigisho. Urugero ntabwo twagendera kw’idini ritubwira ko abantu batabaho, kandi mu byukuri twibona kw’isi, cyangwa iritubwirako Imana yahoze ari ihene mbere y’ibihe nta gihamya ribifitiye.
Amadini menshi yo mw’itsinda rya kabiri rya Pantheists, ariyo madini y’abahinde n’abandi nka bo, niho uzasanga inyigisho nk’izo. Ndetse abenshi usanga banasenga imana zirenze imwe, mu buhinde honyine ugenekereje ushobora gusanga umubare w’imana basenga ungana n’umubare w’abanyagihugu cg zinabaruta ubwinshi. bityo rero amadini ya pantheism ntiyaba amadini y’ukuri kuko imyizerere yayo myinshi ihabanye n’ukuri kw’ibiriho, kandi nta gihamya ifatika baba bafitiye imyizerere y’ibyo bizereramo.
Itsinda rya gatatu ry’abatizera ko Imana ibaho burundu wahasanga amatsinda amwe n’amwe y’ababuddhist, Confusianist, ndetse n’abandi bantu basanzwe batemera Imana, nk’abanyasiyanse bamwe na bamwe, n’abandi bantu b’ingeri zitandukanye. Gusa hari gihamya nyinshi zerekana ko Imana ibaho kuruta izerekana ko itabaho, niba ushaka kumenya izo gihamya mu buryo bwimbitse wasoma igitabo “I DON’T HAVE ENOUGH FAITH TO BE AN ATHEIST, By Norman Geisler & Frank Turek“, ndetse wanasoma inyandiko IBIMENYETSO BIHAMYA KO IMANA IBAHO, hamwe na NTUFITE UBURENGANZIRA BWO KUVUGA KO IMANA ITABAHO.
Dusigaranye itsinda rya mbere ry’abemera Imana imwe rurema, ariho dusanga Abakristo, Abayuda ndetse n’abislam. Nubwo aya madini yose yemeza ko Imana ibaho, ariko ntahuza imyemerere nyamukuru kuri kamere y’Imana, ndetse n’Umugambi wayo w’agakiza. Kandi abantu hafi ya bose bibaza uko bamenya idini nyakuru, baba bifuza kumenya Uburyo bukwiye bwo kwegera Imana no gusabana na yo, ngo bazabashe kubana na yo ubuziraherezo. Kuba aya madini atabivugaho rumwe rero, yose ntiyaba ay’ukuri icyarimwe ahabanya ku ngingo z’ingenzi.
Iyo turebye mu bitabo by’amateka, dusanga ubwoko bw’abayuda bwaragendanye n’Imana yarushaga izindi zose amaboko, ndetse yigaragaje ikora ibitangaza byinshi ntagereranywa. Nuko ibashingira idini rishingiye ku mihango n’amabwiriza menshi cyane, batigeze babasha kubahiriza, nkuko bibiliya ibivuga neza, ngo yabibahereye kubamenyesha ko abantu ari babi, ndetse ko bakeneye umucunguzi ( Abaroma 7; Abagalatiya 3:15-29; Abaroma 3:19-20), ariwe mesiya bagitegereje na magingo aya.
Hari umugabo wakomotse mu bwoko bw’abo bayuda, aza avuga amagambo akanwa k’umuntu katigeze kuvugaho, akababarira abantu ibyaha batamukoreye (Matayo 9:2-5; Luka 5:20-23; Luka 7:48) -keretse niba yari Imana, agenda akora ibitangaza byinshi ku buryo abenshi mu bayuda bataye ibyabo, ndetse n’imyizerere yabo bari bamaranye imyaka ibihumbi, bakamukurikira, kugeza naho bemeye kwicwa bamuzira. Ubuzima bwe bwasohoje ubuhanuzi bwose bwanditswe kuri mesiya abayuda bari bategereje imyaka irenga igihumbi, urugero nka Yesaya 53 yanditswe imyaka isaga 600 mbere yuko uwo mugabo aza, ariko biratangaje uburyo ubuzima yabayeho busa neza n’ibyanditswe mbere y’iyo myaka yose. Abayuda babonye ko ari gukura abantu kw’idini ryabo ndetse aniyita Imana, bahitamo kumwicisha nk’uko yari yabihanuye mbere yuko biba, nyuma y’iminsi itatu gusa arazuka baramubura. Hashize imyaka irenga 2000 uwo mugabo abayeho, nubwo atize amashuri menshi, kandi ntabe umutunzi mu by’isi, ariko ubuzima bwe niryo pfundo ry’amateka y’isi, ndetse ubuzima yahinduye burenze ubw’abami bose b’isi. Uwo mugabo ni Yesu. Kandi yabashije guhindura amateka kuko yapfuye akazuka koko, kandi akaba ari Imana yambaye ishusho y’umuntu nk’uko yiyitaga akabyitwa n’abamukurikiraga.
Yesu yavuzeko ariwe nzira yonyine y’ubugingo, kandi ntawagera ku mana atamunyuzeho(Yohana 14:6), avugako kugirango ubashe kungwa n’Imana bigusaba kumwizera nk’umukiza wawe gusa(Yohana 3:16). Ndetse aniyita Imana (ari na cyo bamuhoye). Ibyo yakoze n’ibyo yavuze byose biri mu bitabo by’amateka bitandukanye, ndetse n’amavanjiri ya Matayo, Mariko, Luka, na Yohana. Abayuda ntibahakana ko uwo mugabo yabayeho, mu bitabo by’amateka yabo berekana uburyo yigometse bakamwica, abigishwa be bakiba umurambo we, aho kwemera ko yazutse (Ukibaza abantu b’abarobyi n’ababaji barushije imbaraga abarinzi babitojwe b’iroma bari barinze iyo mva, bagahirika urutare rwari rwegetseho, bagahisha umurambo wa Yesu igihugu cyose kikawubura ngo kiwereke abaturage nka gihamya, bakemera bakicirwa ikinyoma bavuga ko yazutse, kandi bazi neza aho bahishe umurambo we). Abaroma bayoboraga iyerusalemu nabo bafite ibitabo by’amateka wamusangamo nka “Antiquities of the Jews” cyanditswe na Josephus muri 93 A.D. Ndetse n’abanyamateka bose ntawuhakana ko yesu yabayeho, kuko gihamya y’amateka imuvugaho, ikubye inshuro igihumbi gihamya y’amateka y’abami bose babayeho mu gihe cye na nyuma, nka ba herode, pilato, n’abandi, ku buryo aho guhakana ko Yesu yabayeho, icyakoroha ari uko wahakana abo bami bose(bigwa mu masomo y’amateka mu mashuri y’ubu). Wareba icyegeranyo cy’izo gihamya z’amateka ya Yesu Kristo mu buryo burambuye mu gitabo “I DON’T HAVE ENOUGH FAITH TO BE AN ATHEIST, By Norman Geisler & Frank Turek“.
Mu myaka irenga 622 Kristo abayeho haje umugabo witwa muhammad, azana igitabo kirimo amateka mashya y’ubuzima bwa Yesu Kristo (ari na cyo abislam bakurikiza). Ariko uwayasoma akagereranya n’ibyanditswe kuri Yesu Kristo mu gihe cye, yakwihitiramo ibyo kwizera. Ni nk’uko inshuti yawe yakwandika ubuzima ku byakubayeho muri kumwe, nyuma y’imyaka 622 hakaza undi muntu akavuga ibindi ku by’akubayeho kurusha inshuti yawe yari ihibereye, ubwo nawe urabyumva ukwiye kwizerwa.
Kuba yesu kristo yaraje agasohoza ubuhanuzi bwari bwaramwanditsweho kera, agakora ibitangaza akanavuga amagambo akomeye, agapfa akazuka akanabonekera abamukurikiraga barenga 500+ mu gihe cye, n’intumwa ze zigashinga ikirenge mu cye, zigakora ibikomeye mw’izina rye kugeza naho zibizira nkuko biri mu bitabo by’amateka yizewe ndetse no muri Bibiliya. Niwe wenyine twakizera ko yatugeza ku mana amahoro.
Ni we kuri n’ubugingo, ntawujya kwa data atamujyanye(Yohana 14:6), yaje kugupfira ngo uhabwe imbabazi z’ibyaha byawe(Yohana 3:14-18), icyo usabwa ngo wiyunge n’Imana ni ukubyakirira mu kwizera ko yapfuye mu cyimbo cyawe ngo ubabarirwe ibicumuro byawe, bitavuye ku mirimo ukora, cyangwa indi mihango iyo ariyo yose y’amadini, ahubwo ubiheshejwe no kwizera Yesu kristo nk’umukiza wawe byonyine(Abagalatiya 2:16; Ebefeso 2:8-9).
Ntabwo ukeneye idini na rimwe ngo ujye mw’ijuru, icyo ukeneye ni umubano mwiza n’Imana, ushobora kuwugeraho ukurikiye Yesu Kristo wenyine(Abaroma 3:24-26), abamukurikira bari mu madini atandukanye, ushobora kubasanga mu bagaturika, abandi ukabasanga bari mu bavide, abandi ukabasanga bari mu bislam, abandi mu bayuda, abandi ugasanga ndetse batajya bagera no mu rusengero na rimwe. Icyangombwa ni uguha umutima wawe Imana binyuze muri Kristo, ukemera ko utabasha kwikiza ku mbaraga zawe, ukisunga igitambo cya yesu Kristo gusa mu kwizera, nibwo buryo bwonyine wagera ku mana, nkuko yabivuze neza ko ariwe nzira yonyine (Yohana 14:6).
Bibaye byiza wanisunga kw’itorero ry’ababwiriza ubutumwa bwiza bw’agakiza duherwa ubuntu muri Yesu Kristo nk’uko byanditswe muri Bibiliya, ugasabana na benedata mugafatanya mu kuramya Imana mu kuri no mu mwuka, nubwo kujya mu rusengero cg mw’itsinda ry’abiga ijambo ry’Imana ubwabyo ataribyo bizakujyana mw’ijuru, ariko byagufasha kwiyubaka, no kubaka benedata kubyo wamenye (Abahebulayo 10:25).