Inkuru: Inzira z’Imana sizo z’abantu

Nsabimana yari umuhinzi ugoranye cyane, rimwe umwuzure waje mu gace k’iwabo ,arurira ajya hejuru y’inzu ye. Ubwato bwo gutabara buraza,arababwira ati “Hoya,mwari mukoze, ariko nizeye Imana iraza kunkiza.”

Imiraba ikomeza kwiyongera,biba ngombwa ko nsabimana ajya ku bushorishori bw’inzu.

Ubundi bwato buraza ariko akomeza kuvuga ko Imana iri bumukize nabwo yanga kubujyamo.

Hanyuma amazi atangira kugera ku birenge bye, indege(kajugujugu) iramanuka  ije kumufata, imujugunyira umugozi ngo yurire. Ariko nsabimana yari akiringiye Imana ko iza kumwikiriza nayo yanga kuyijyamo.

Murabyumva namwe ibyakurikiyeho , nsabimana yararohamye.

Arapfa ageze mwijuru ahagarara imbere y’Imana ,arayibaza ati “Mwami nari mfite kwizera kwinshi,kuki utankijije?”

Imana iramusubiza iti “ni iki kindi washakaga ko nkora? Nohereje amato abiri n’indege byose urabyanga.”

 

 

Mu byukuri iyo dusenga twizeye Imana, twicira n’inzira dushaka ko ibyo dukeneye Imana ibinyuzamo, aho kuyizera gusa ngo tuyireke iduhitiremo inzira yifuza kunyuzamo ineza yayo kuri twe.

Yesaya 55:8
“Erega ibyo nibwira sibyo mwibwira,kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!”Niko Uwiteka avuga.