Inkuru: Kuguruka nk’igisiga

Umugabo yabonye igi ry’igisiga arishyira mu cyari cy’inkoko,umushwi w’icyo gisiga ukurana n’indi mishwi y’inkoko.
Ubuzima bwacyo bwose,icyo gisiga cyumvaga ko ari inkoko kandi nacyo cyakoraga ibyo izo nkoko zakoraga,kigatoragura imbuto n’udukoko mu mwanda ndetse kikanakokoza nka zo.
 
Icyo gisiga nticyagurukaga ngo kigere kure kuko n’inkoko ntizigera kure iyo ziguruka.
Imyaka irashira,igisiga kirakura, umunsi umwe kibona inyoni nziza cyane mu kirere kure, iguruka mu miyaga ihuha cyane nta kibazo ifite ,ikagera kure aho ishatse hose.
 
Igisiga kibwira inkoko yari yaragituraze kiti “iriya ni iyihe nyoni ko ari nziza nkaba mbona iryohewe n’ikirere? iragisubiza iti ” kiriya ni igisiga igikuru cy’inyoni, ariko ntunabitekerezeho kuko wowe ntushobora kumera nka cyo.”
Nuko cya gisiga kiguma aho gikomeza gutekereza ko ari inkoko, ko kitaguruka cyane ngo kigere kure,kibaho ubuzima bwo gutoragura no kurya imyanda,kitaryoherwa n’ubuzima cyagenewe bwo kuguruka.
 
 

Birababaje kuba n’abakristu benshi b’iki gihe ariko babayeho.Bafite ubushobozi Imana yabaye bwo kuguruka cyane nkibisiga nk’uko Yesaya yabyanditse ati ntibakira imigisha Imana yatanze ku bayizera, n’abayiringira bose.
Mureke twese tubimenye tubifashijwemo n’Imana, Ibi ntibizatuma tuneshwa,ahubwo tuzaba nk’ibisiga tube kandi dukore ibyo Imana yagambiriye mu buzima bwacu kugirango dushyikire, tunakire ubushobozi twahawe n’Imana bityo dusarure ibihembo by’iteka ryose.
 
Yesaya 40:31 Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.