Inkuru: Umwami n’abagore bane

Hariho umwami wari umukungu cyane, afite abagore 4. Ariko yakundaga umugore wa 4 cyane kuko yari we wanyuma, yamuhaga imyambaro ihenze cyane kandi akamufata neza cyane, ntacyo yamwimaga mubyo yifuzaga byose. Yakundaga n’umugore wa 3 cyane, kuko yamuratiraga ubundi bwami bw’abaturanyi. Ariko yahoraga afite ubwoba ko ashobora kuzamuca inyuma akigira ku bandi. N’umugore wa 2 yaramukundaga. Kuko niwe yizeraga kurusha abanda bose wamugiraga inama, kandi agahora amwifuriza ibyiza gusa, ndetse akanamwihanganira muri byose. Igihe cyose umwami yahuraga n’ibibazo, umugore wa kabiri niwe yagishaga inama kuko niwe yari yizeye ko atamuhemukira.
 
Umwami yari afite n’umugore wa 1, ariko ntiyamwitagaho, ndetse yaranamwibagirwaga akibuka ko abaho ari uko amubonye gusa. Nyamara uyu mugore wa 1 niwe wakundaga umwami kurusha bose, kandi yari yaramufashije gucunga neza ubutunzi bwe n’ubwami bwe. Ariko umwami ntiyamukundaga na gato n’ubwo we ntawundi yakundaga mu buzima uretse umugabo we.
 
Umunsi umwe wa mwami aza kurwara abona igihe cye kiri hafi gusohora. Atangira gutekereza ubuzima bwe bworoshye yabayeho, n’ibyamunejeje byose, aribwira ati “Ubu ko mfite abagore 4, ariko ninjya gupfa nkaba ndi bugende njyenyine bimariye iki!” Nuko atumizaho umugore we wa mbere aramubwira ati “Ni wowe nakunze kurusha abandi bantu babaho kugeza n’ubu, nkugurira imyenda yose y’agaciro wifuzaga, kandi nkwitaho cyane ntacyo wifuzaga ngo nkikwime. None ubwo ngiye gupfa ntiwareka tukajyana?”, umugore akibyumva ahita yiyamira ati “REKA REKA NTIBYASHOBOKA!” arasohoka ahita yigendera. Icyo gisubizo kibabaza umwami nk’uko wamucisha icyuma mu mutima. Nuko umwami wari mu gahinda abaza umugore we wa 3 ati “Naragukunze ubuzima bwanjye bwose, ndetse nkakurata mu bandi bami aho najyaga hose, ubu koko ntiwareka tukajyana no mu rupfu?”, undi aramusubiza ati “Shwi da! Ubuzima buraryoshye, nupfa nzishakira abanda bagabo.” Umwami akubitwa n’inkuba yumva ahise ata umutwe. Noneho abaza nuwa kabiri ati “Ni wowe wamfashaga igihe nabaga ndi mu bibazo, ni wowe nagishaga inama nk’umugore nizera. Kandi koko wambaye hafi ntiwampemukira, wambabariye ukaza tukajyana?” umugore wa 2 aramusubiza ati “Nagufashije byinshi ariko unyihanganire aha ho ntacyo nagufasha rwose, cyakoze ahantu kure nzakugeza ni mu mva yawe ubundi nkusezere.”, Icyo gisubizo yumva ni nk’isi imwituye hajuru aheranwa n’agahinda atangira kurira. Yumva ijwi rituje rimuhoza riti “Nzagukurikira aho uzajya hose n’iyo yaba mu rupfu mwami wanjye. Ndagukunda kandi nzahora nkukunda.” Umwami yubuye amaso asanga ni wa mugore we wa mbere atitagaho. Yari yarananutse cyane kubera kutitabwaho, wagirango ntiyabaga ibwami. Umwami amubonye aricuza ati “Ni wowe nakagombye kuba naritayeho mfite umwanya, icyampa andi mahirwe niwowe nakwitaho kurusha ibintu byose bibaho.”

 

Mu byukuri natwe dufite abagore 4 mu buzima bwacu;
Umugore wa 4 ni imibiri yacu. Nubwo ariwo dukunda cyane, kandi tukamara igihe cyacu cyose tuwuha ibyo wifuza byose ntacyo tuwima, iyo dupfuye dutandukanywa nawo. Naho umugore wa 3 ni ubutunzi, turabukunda ndetse tukanaburatira abandi, ariko iyo dupfuye byose byigira ku bandi batabikoreye ntituzongere guhura nabyo ukundi. Umugore wa 2 ni inshuti n’umuryango, nibo batuba hafi mu bihe by’amakuba bakatugira inama, ariko mu rupfu rwacu ahantu kure bagerana natwe ni ku mva. Naho umugore wa 1 ni roho yacu, akenshi turayirengagiza twishakira ubutunzi n’ibinezeza imibiri yacu, ndetse ikindi gihe tukakimara twinezeza n’inshuti n’umuryango, akenshi tukanibagirwa ko roho yacu ibaho keretse iyo twumvise bayivuga. Ariko nyamara iyo dupfuye niyo yonyine tujyana.

 

Guhera ubu utangire wite ku bifitiye umumaro roho yawe kurusha ibindi, nyuma utazabyicuza ku munota wa nyuma bitagishobotse. Uburyo bwo kuyitaho ni ukuyiha ibyo yifuza kurusha ibyo amarari yacu yifuza, aribyo kugendera mu nzira z’uwiteka tumwizeye. Mureke tugerageze guhindura imibiri yacu umucakara wa roho yacu kugirango mu rupfu tuzisange dufite roho nziza ibyibushye, yiteguye ubundi buzima bwa nyuma y’aha.
  
Matayo 16:26. Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?