Amaraso niyo akuraho icyaha

Abantu benshi bakunze kwibwira ko iyo bacumuye bagasaba Imana imbabazi ihita ibababarira ako kanya, ariko mu byukuri iyo usomye Bibiliya usanga Imana yarashyizeho uburyo bwayo bwo gukuraho icyaha, ntabwo gahunda yashyizeho yo kubabarirwa ibyaha ari ugusaba imbabazi nk’uko benshi babyibwira, ahubwo ni uko icyaha cyose ukoze gihanirwa, bivuzengo igihano cy’icyaha ni urupfu ( Abaroma 6:23 ), Kandi ntihabaho kubabarirwa ibyaba hatamenetse amaraso nk’uko byanditse mu baheburayo 9:22.

Ni uko rero ukoze icyaha wese agomba gupfa urupfu rw’iteka(Gutandukanywa n’Imana iteka ryose kuko Imana ari ubuzima bw’iteka), icyo gihano yazakirangiza akabona kubabarirwa. Ariko urupfu rw’iteka kuko ari urupfu rudashira ubwo ntiyazigera aruvamo, ariyo mpamvu byitwa kurimbuka. Imana ubwo yagendanye n’abisirayeli ntabwo yababwiye ngo bajye bayisaba imbabazi izajya ihita ibababarira, ahubwo yabahaye amabwiriza yo kumena amaraso y’ibindi binyabuzima mu cyimbo cyabo, kugirango ibyaha byabo bibone kubabarirwa, kuko hatabaho kubabarirwa icyaha hatavuye amaraso(Abaheburayo 9:22). ibyo wabisanga mu balewi 17:11 hati “Kuko Ubugingo bw’Inyamaswa buba mu maraso, nanjye nyabahereye gusukwa ku gicaniro ngo abe impongano y’ubugingo, ayihindurwa n’ubugingo buyarimo.“; Mu byukuri iyo gusaba imbabazi biba bihagije ngo tubabarirwe ntabwo Imana yari kubaha amabwiriza yo kumena amaraso nk’Impongano y’ibyaha byabo, ariko niko biri, ubwo niba wakoze icyaha ukeneye kubabarirwa usabwa kujyana amaraso nk’impongano y’icyaha cyawe, iyo abuze ubwo ubugingo bwawe bukomeza kubarwaho icyaha ibihe byose, ariyo mpamvu batambaga ibitambo byo guhongera ubuzima bwabo.

Gusa Ubugingo bw’amatungo bwari ubuzima bushira, niyo mpamvu butabashaga gukuraho ibyaha by’abantu burundu (Abaheburayo 10:4) , byabasabaga guhora bazana amaraso yo kubahongera imbere y’Imana buri gihe. Umwami Yesu Kristo aje ibyo byose byarahagaritswe, kuko niyo mpamvu nyamukuru yamuzanye, yaje kumena amaraso ye y’ubugingo bw’iteka kugirango duhabwe imbabazi z’ibihano by’iteka twari dukwiye, Amaraso ye niyo yozaho abantu ibyaha byabo burundu, nta kindi cyabakuraho icyaha na kimwe muri iyi si. Ibitambo bya cyera byari ibishushanyo by’ibyari bikwiye kuba (Abaheburayo 10:1; Abakolosayi 2:17 ) , Kristo amaze kuza ubwuzuro bw’Imbabazi z’Imana buraboneka ( Matayo 26:28, Yohana 6:55 ) , uwakiriye mu kwizera ayo maraso kristo yamennye ku musaraba nk’impongano y’ibyaha bye byose niwe uba ukijijwe umujinya w’Imana ( Abaroma 3:25; Abaroma 5:9; Abefeso 1:7; Abefeso 6:13 )

Kubabarirwa ibyaha kwa nyako rero ni ukwakira ayo maraso Kristo yamennye ku bwacu ngo tubeho. Kuyakira nta kundi ni ukwizera gusa ko Kristo yaje mw’isi amena amaraso y’ubugingo bwe bw’iteka kugirango ubabarirwe igihano cy’iteka wari ukwiye; Ubu nta cyaha kikikubarwaho, byose byishyuwe ku musaraba n’amaraso ya Kristo. Nta cyaha wakora cyarusha imbaraga amaraso ya kristo, icyo usabwa ni ukumwizera gusa ngo ubone ubugingo, nta kindi. ( Yohana 3:14 – 18; Yohana 6:28-29; Abaroma 3:24-26; Abagalatiya 2:16; Abefeso 2:8-9; Abagalatiya 2:16 )