Inkuru: Hitamo Mw’ijuru cyangwa ikuzimu

Umugabo w’umukungu yarapfuye ahura n’umumarayika, noneho marayika w’Imana aramubaza ati “ari ikuzimu no mw’ijuru urashaka kujya he?”, umugabo aramusubiza ati <<banza unjyaneyo ndebe uko buri hamwe hameze.>>
Marayika abanza kumujyano ikuzimu, umugabo agiye kubona abona hariyo abakobwa beza bafite uturahure twuzuyemo inzoga na divayi nziza cyane, abandi bari kwirira za brochette, abona hariyo abari kwinywera amatabi, abari kubyina za mbyino zose zo kw’isi zibaho……
ni uko abwira marayika ati “ngaho reka njye kureba no mw’ijuru”, agezeyo asanga hariyo abamariyaka benshi bari kuririmbira imana indirimbo z’amashimwe no gukomera kwayo.
Umugabo abibonye ati,”yewe ka nigire ikuzimu kabisa.”, ako kanya akibivuga aba aguye ikuzimu mu maboko y’amadayimoni ahantu hari kwaka umuriro mwinshi ingabo za satani ziteguye kumubabaza iteka ryose, ni uko wa mugabo abwira marayika ati “nonese bya bintu nabonaga hano bihise bijya hehe se kandi??”; marayika uri mw’ijuru aramusubiza ati “ibyo wabonaga byari AGAHU K’INYUMA(Cover) gusa, ibyo uri kubona ni ibirimo imbere iteka ryose.”

Ni gutyo rero abantu dushukishwa ibintu by’isi byakanya gato na satani, tugahara ubuzima bwacu bw’iteka ikuzimu, aho guhitamo ijuru iteka ryose tukihitiramo isi n’inzira zayo zose biryoshye by’akanya gato, kandi ari ibyo kuturimburira ubugingo bwacu iteka.

MATAYO 16:26,ESE BYAKUNGURA IKI UWAGUHA ISI YOSE ARIKO AKAKWAMBURA UBUZIMA BWAWE BW’ITEKA? ESE NI IKI WAGURANA UBUGINGO BWAWE?
ABAHEBURAHO 9:27 NK’UKO ABANTU BAGOMBA GUPFA RIMWE, NYUMA Y’AHO BAGACIRWA URUBANZA.