Kwizera bijyana n’ibikorwa
Akenshi iyo abantu bumvise ubutumwa bw’agakiza tubonera muri kristo binyuze mu kwizera gusa, bitavuye ku mirimo dukora (Abagalatiya 2:16) bakunze kubaza niba biduha uburenganzira bwo gucumura uko twishakiye (Abaroma 6:1) , ngo biba bitanze uruhushya rwo gukora ibyaha. Nyamara birengagije yuko n’ubwo batakwizera ubwo butumwa baba basanzwe bacumura nubundi.
Na none hakaba abandi bashyira icyaha imbere nk’igikwiye gukorwa iyo bamaze kumva iby’ubwo butumwa, bati “Kristo yarabyishyuye byose twikorere ibyo dushaka duhaze amarari yacu”. Nyamara birengagije yuko Pawulo n’abandi basakazaga ubutumwa bw’ubuntu bw’Imana bahashyaga ingeso za kamere(Abaroma 13:13-14).
Mu byukuri ntabwo ubutumwa bw’ubuntu bw’Imana buha abantu uruhushya rwo gukora ibyaha ( Kuko baba basanzwe babikora ), ahubwo bubafasha gutahura ibanga ryo kubabarirwa ibyaha byabo byose burundu bagahindurirwa ubuzima na Kristo. Kandi na none ntabwo bushyigikira icyaha icyo aricyo cyose, ahubwo buragihashya, kuko ntabwo Kristo yapfuye ngo adushyire mu byaha, ahubwo yarapfuye ngo adukure mu byaha dusanzwe tubamo.
Ubugingo buhoraho tubuheshwa no kwizera ko Yesu Kristo yapfuye ku bwacu ngo tutabarwaho ingaruka z’icyaha. Ni mu kwizera twakirira ako gakiza gusa bitavuye mu gukora imirimo myiza (Abefeso 2:8-9; Abagalatiya 2:16). Ariko uko kwizera kugenga imyitwarire yacu ijyana na ko, kuko ibikorwa bijyana n’imyizerere buri gihe (Yakobo 2:17-18).
Umugabo umwe yaravuze ati “Icyo umuntu atekereza nicyo aba aricyo.” (Imigani 23:7), bivuze ko umuntu agira imyitwarire ijyanye n’intekerezo zimurimo. Niba wizera ko kurya abantu ari byiza kandi bikwiye gukorwa, ntakabuza uzarya abantu igihe uzabonera amahirwe yo kubikora. Niba wizera ko Gufasha abantu ari ingirakamaro, ntakabuza uzafasha abantu igihe cyose uzajya ubonera amahirwe yo kubikora. Niba wizera ko ubwoko bumwe bw’abantu budafite agaciro bukwiye kwica, ntakabuza uzabica igihe uzabonera amahirwe yo kubikora. Imyizerere niyo itera abantu bamwe kwiturikirizaho ibisasu, igatera abandi gusengera abanzi babo, buri gihe ibyo wizera bigaragazwa n’ibyo ukora.
Niyo mpamvu Yakobo yabwiye abantu ko uwizeye ibintu bimwe ariko agakora ibihabanye n’iyo myizerere aba afite ukwizera gupfuye, kuko imyizerere igaragarira mu bikorwa (Yakobo 2:17-18). Ntabwo wavuga ko wemera ko kurya inka ari bibi (nk’uko amadini amwe yo mu buhinde yemera) ariko bayiguha mu byukuri ukayirya. Icyo gihe uba werekaniye ibyo wizera byukuri mu bikorwa byawe, kuko Imyizerere n’ibikorwa bitatandukanywa.
No kwizera Yesu Kristo rero ntibizabura kugenga imyitwarire y’ubuzima bwawe numwizera by’ukuri. Niba umwizera bya nyabyo koko uzakurikiza inzira ze, uzanga ibyo yanga ukunde ibyo akunda, uzaharanira ibyo ashaka mu buzima bwawe kurusha ibindi byose(Yohana 14:21). Ntabwo wavuga ko umwizera nk’umwami n’umukiza wawe ariko ukamuvuga umusebya mu ruhame, icyo gihe ukwizera kwawe kuba gupfuye (cg kwiyoberanya mu yandi magambo) kuko ibyo uvuga ko wemera n’ibyo ukora ntaho biba bihuriye.
Uwakiriye Yesu Kristo mu mutima aba yakiriye mwuka wera mu buzima bwe, ariwe umuhindura mu ntekerezo zihindura imyitwarire ye (Yohana 14:16-17). Nubwo impinduka zidahita ziza uwo mwanya, cg zikaza bitinze bitewe n’aho umuntu yakuriye, ariko buri gihe uzabona impinduka y’imyitwarire ku muntu uhamya ko yizeye Kristo. Umwana wakuriye ku muhanda ashobora kurekera gukoresha ibiyobyabwenge ariko agifite izindi ngeso nko kwiba; Mu gihe umwana wakuriye mu rugo ashobora kureka ingeso yo kubeshya, yari asanzwe atiba atanakoresha ibiyobyabwenge. Guhindura ubuzima rero ni akazi ka mwuka wera kandi agakora buhorobuhoro uko abigena bitewe n’imibereho y’uwakiriye Kristo.
Hanyuma ntabwo dukizwa no kwizera hamwe n’imirimo, Ahubwo dukizwa no kwizera Kristo byonyine, ariko ukwizera kudukiza buri gihe kwera imbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22-26; Matayo 7:16-20).
“Umuntu wese iyo ari muri Kristo, aba abaye icyaremwe gishya; ibya kera biba bishize. Byose biba bihindutse bishya” (2 Abakorinto 5:17).