Inkuru: Igikarito cyuzuye udusomyo
Iyi nkuru ivuga ku mubyeyi wahannye umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu kuko yari yangije igifuniko gifite ibara rya zahabu gihenze kandi kinini. Amafaranga yari make, kandi byarushijeho kumurakaza kubera ko umukobwa we yangije icyo gipapuro kugirango atake igikarito cyo gushyira munsi y’igiti cya noheri.
Nyamara uwo mwana muto yashyiriye nyina impano muri cya gikarito bukeye. Aramubwira ati “Ni iyawe mama”. Nyina agira isoni kubera ukuntu yari yitwaye nabi mbere,ariko yongera kugira umujinya asanze icyo gikarito kirimo ubusa.
Amuvugisha arakaye cyane ati”Ntuziko iyo uhaye umuntu igikarito kigomba kuba kirimo ikintu?”. Umwana we aramureba amarira abunga mu maso ati “Oya mama ntabwo harimo ubusa,huzuyemo udusomyo(kisses) nagushyiriyemo.”
Nyina biramurenga arapfukama ahobera agakobwa ke,akinginga ngo kamubabarire ku bw’umujinga yari yagize.
Impanuka yatwaye ubuzima bw’uwo mwana nyuma y’igihe gito cyane, kandi ngo nyina yabitse cya gikarito hafi y’igitanda cye imyaka y’ubuzima bwe bwose. Igihe cyose yabaga yacitse intege cyangwa yahuye n’ikibazo,yafunguraga cya gikarito agakuramo agasomyo kamwe akibuka urukundo rw’umwana we wari waratumushyiriyemo.
Mu buryo bugaragara twebwe abantu twahawe igikarito cya zahabu cyuzuyemo urukundo ruhebuje n’udusomyo tw’umwana w’Imana. Nta kintu umuntu yagira kirusha agaciro ubwo butunzi. igihe cyose cyo kubaho kwacu tujye twibuka urukundo adufitiye rwatumye atwitangira ngo tubeho, biturememo ibyiringiro muri ubu buzima ndetse n’ubuzima bw’iteka ryose.
Yohana 3:16
Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane,byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.