Inkuru: Narakuremye ngo umwiteho

Umupasteur umwe yavuye kubwiriza ubutumwa ku cyumweru, ari mu nzira areba hanze mu kirahure cy’imodoka ye yari atwaye abona akana k’agakobwa katarengeje imyaka 10 gasa nabi cyane, nta nkweto kambaye, ndetse n’ikanzu yako yaragaciciyeho itose kubera kunyagirwa, akagirira impuhwe agenda agasabira ku mana.

Ageze imuhira mu gihe arimo asengera ibibazo by’isi yibuka na ka gakobwa yabonye akibandaho cyane abaza Imana impamvu yakwemera akana gato nka kariya kubabazwa kuriya ntigire icyo ibikoraho kandi ifite ubushobozi, ariko nk’uko amasengesho amera ntiyamusubiza.

Mw’ijoro aryamye Imana imubonekera mu nzozi irongera imwereka ishusho ya ka kana ari kukanyuraho mu modoka, iramubaza iti “Wambajije impamvu ntacyo nakoze ku by’uyu mwana?, Naragikoze: Narakuremye nkuha ubushobozi bwo kumwitaho ariko byose urabyikubira.”

Mu byukuri abantu tugirira abandi impuhwe z’uburyarya ariko ntitugire icyo tubamarira mu mibabaro barimo, kandi ibyo twakabafashishije tubereka urukundo rw’Imana natwe tukazapfa tukabisiga byose bikaribwa n’abandi batadufashije kubikorera. Ntabwo Imana iduha ngo twikubireho ubutunzu bw’akanya gato, ahubwo ibiduha ngo tubikoreshe mu kuyerekana mw’isi, tubikoreshe twerekana urukundo n’impuhwe zayo ku babikeneye, bityo tuzaba twibikira ubutunzi mw’ijuru aho butabora.

 

Abakolosayi 3:12 Nuko nk’uko bikwiriye intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambare umutima w’imbabazi n’ineza, no kwicisha bugufi n’ubugwaneza no kwihangana.