Inkuru: Ikiganiro cy’indogobe
Indogobe ebyiri zarimo zitemberana zigenda ziganira mu nzira zijya i Yerusalemu, imwe iza kuganiriza ngenzi yayo iti.”.. Ejo hashize ndabyibuka nari mpetse Yesu ku mugongo wanjye, abantu bampa ikaze banyishimiye bavuza impundu. Yewe hari nabazanaga imyambaro yabo, bakarambura imbere yanjye, mbere y’uko ntambuka…. Ariko kuri ubu NTA N’UYU N’UMWE WANYIBUKA NGO AMENYE…”
Indogoboye ya kabiri. Irayisubiza iti….”Uhmmmmmmm!! Mbese Nturamenya ko NTACYO URICYO NTA
YESU? Ntacyo wakwishoboza utamufite.
Nawe tekereza neza niba ibyo ukora byose ubikorera Muri Yesu! Ntukamusige mu byo upanga byose, n’intambara mujye muyirwanana! Ni umukiza wawe kandi azagufasha kunyura mu ngorane z’ubuzima.
Yohana 15:4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.