Inkuru: Agatebo K’amazi
Umusaza yabaga mu cyaro n’umwuzukuru we, buri gitondo akajya azinduka ajya guterana mu masengesho n’abandi. Umwuzukuru we yifuzaga kuzamera nka we, akajya agerageza kumwigana uko ashoboye. Umunsi umwe wa mwuzukuru abaza sekuru ati “Baba, Njya mu materaniro ariko ibyo bavugirayo byose simbyumva, ndetse n’iyo hari ako numvise njya kugera mu rugo byose nabyibagiwe, ubwo kujya guterana bimaze iki mu byukuri?”
Umusaza wari urimo gushyira amakara ku mbabura ahita arekera abwira wa muhungu ati “Jyana aka gatebo ku mugezi unzanire agatebo kuzuye amazi.” Umwana akora nk’uko yari abwiwe, ariko arimo ataha ataragera no hagati amazi yose anyura mu myenge y’igitebo arameneka ashiramo. Agerayo nta n’igitonyanga kirimo, Sekuru aramuseka cyane ati “Subirayo uzane amazi, ubungubu uze wihuta akirimo.”, arongera amwohereza ku mugezi kuzana agatebo kuzuye amazi na none. Noneho ubungubu umwana akidaha ashyira ku mutwe ariruka cyane uko ashoboye, gusa mbere yuko agera mu rugo nabwo amazi yari yashizemo kare cyane. Arimo kwahagira abwira sekuru ati “Rwose ntabwo byashoboka kuzana amazi mu gatebo” ajya gufata indobo ngo abe ariyo ayazanamo.
Umusaza aramubwira ati “Ntabwo nkeneye indobo y’amazi, nkeneye agatebo k’amazi, ntabwo uri kwihuta bihagije.”, nuko umusaza ajya mw’idirishya areba umuhungu we afashe agatebo ngo yongere agerageze, ariko kuri ubu noneho umuhungu yari amaze kwakira ko bidashoboka rwose, abikorera kugirango yereke sekuru yuko; uko yakwiruka kose mu byukuri atagera mu rugo hakirimo amazi na macye. Umuhungu arongera ashyira ka gatebo mu mazi, arongera ariruka cyane bikabije noneho, ariko agera mu rugo nubundi ka gatebo karimo ubusa.
Aza yahagira ati “Ntureba Baba, nukuri ntacyo bimaze!”
Umusaza aramusubiza ati “Uribaza ko ntacyo bimaze mu byukuri?, reba ako gatebo ukitegereze!”
Umwana akitegereje asanga ku nshuro ya mbere ka gatebo kari kahindutse. Kahinduwe kuva kuba agatebo gasa nabi kuzuye amakara hose, kabaye agatebo gasa neza mwo imbere no hanze. Nuko wa musaza abwira umwana we ati “Mwana wanjye, ibyo nibyo biba iyo ugiye guterana n’abera. Ushobora kudasobanukirwa cyangwa ngo wibuke ibintu byose, ariko iyo muri gusabana, musenga, munaramya Imana Biraguhindura mwo imbere no hanze, ukumva wabaye mushya. Uwo ni umurimo Imana ikora mu buzima bwacu, aho abarenze umwe bateraniye ku bwayo, Imana iba iri hagati muri bo”
Matayo 18:20 Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.”
Abaheburayo 10:25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.