Inkuru: Kutizera Kw’abantu

Umugabo w’umukungu wari utuye mu mugi muto yamanitse itangazo risaba ko abantu bari batuye muri ako gace bose bafite amadeni bazaza ku munsi yashyizeho, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita akabishyurira amadeni yabo yose.

Inkuru iba kimoma mu mugi hose abantu barabimenya, ariko ntihagira ubyizera. Abenshi bibwiraga yuko ashobora kuba ari ikinyoma, abandi bakibwira ko ashobora kuba ari umutego wo kubambura utwabo.

Nuko wa munsi yashyizeho uragera, wa mugabo yicara mu biro bye ategereza ko hagira uza ngo yishyurirwe umwenda we. Saa tatu zirinda zigera  nta muntu n’umwe winjiye, ariko nyuma haza umugabo umwe agenda akebaguzwa ko wa mukire yaba arimo, ashirika ubwoba arinjira arabaza ati “Ese ibyo numvise ni ukuri ngo muri kwishyurira umuntu wese ufite amadeni?”, Undi aramusubiza ati “Yego rwose”. Nuko amusaba kwerekana impapuro zihamya ko afite amadeni koko. Wa mushyitsi azikurayo arazimwereka zose. Nuko wa mukire amuha amafaranga ahwanye n’ideni yari afite ngo ajye kwishyura.

Mbere yuko saa sita zigera neza habura iminota nk’itanu gusa, abandi bumvise ibyabaye abantu babiri bari hafi nabo barinjira nabo imyenda yabo irishyurwa nk’uko byagendekeye uwambere.

Mu gihe abandi bose babyumvise baza biruka ariko basanga imiryango yafunzwe kuko amasaha yari yashyizweho yari yarangiye, bityo babura ayo mahirwe kuko batari bizeye kuva na mbere hose.

 

Niba abantu batabasha kwizera ineza y’umuntu bareba, ubwo bazabasha kwizera ineza y’Imana? Imana ihora iduha amahirwe yo kuyigarukira uko bwije nuko bukeye, ntacyo itatanze kugirango tubashe kubana nayo iteka, ariko abantu baranga bakinangira imitima, bibwira ko iby’Imana ari ibyo kubatesha umwanya kandi ari n’ibinyoma. Abandi bakibwirako bazayigarukira vuba bidatinze -ariko bitari ubu, biyibagije yuko ejo hatajya hagera.  Igihe kizaza ubwo bazifuza kugarukira Imana bitagishobotse.

 

Ezekiyeli 12:2 “Mwana w’umuntu, uturana n’abinzu y’abagome bafite amaso yo kureba ntibabone, bafite amatwi yo kumva ntibumve, kuko ari ab’inzu y’abagome.”

Yesaya 55 : 6 Nimushake uwiteka bigishoboka ko abonwa. nimumwambaze akiri bugufi.