Inkuru: icyo ubibye nicyo usarura

Umuhungu muto yaje yiruka asanga nyina, aramubwira ati “Mama uziko hari icyana numvise mu misozi kirimo kunyigana!!” naguye ndivugira ngo “ahhhh” numva nawe asubiyemo ngo “ahhh”; ngize nti: “uri nde?”, nawe ati: ”uri nde?”; ngira umujinya nti “gatebeze ikote winyigana.”, nawe ati “gatebeze ikote winyigana.”;

Nyina amaze kumva ibyo umwana we amutekerereje ati “mwana wanjye ibyo wumvaga ni nyiramubande(Echo), ibyo uvuze byose yagusubiragamo, wayibwiye nabi nawe usubirirwamo nabi, iyo uza kuba wayibwiye amagambo meza y’urukundo nayo yari kugusubiza amagambo meza y’urukundo,iyo uyibwira uti “ndagukunda”, yari kugusubiza iti: “NDAGUKUNDA”; Umeze nk’imbwa yagiye mu cyumba kirimo ibyirori(mirroire) ihita igira umujinya, ibonye ko n’izindi zigize umujinya ishaka kuzirwanya nazo zishaka kuyirwanya ihera muri ibyo iruhira ubusa nyamara iyo iza kuba yazunguje akarizo yerekana ubucuti n’izindi zo mu kirori zari kuzunguza akarizo ziyereka ubucuti.”.

n’ubuzima bwacu ni nka nyiramubande, Imanza ucira abandi nawe nizo zigucirwa, iyo ubagiriye neza nawe ugirirwa neza, ineza yiturwa indi, reka ineza iganze mu buzima bwawe kuko inabi ntacyo yungura, iyo uyifurije undi nawe ntibura kukugarukira.

Matayo 7:2 Kuko urubanza muca ari rwo muzacirwa namwe, urugero mugeramo ari rwo muzagerwamo namwe.