Good Samaritan Family Friends ni umuryango wiyemeje gusura abarwayi barwariye mu bitaro bitandukanye mu gihugu, bakabagemurira bakabahumuriza buri munsi, bibanda ku barwayi cyane cyane badafite kivurira baba baturutse mu ntara batagemurirwa buri munsi bigatuma bashobora kumara iminsi myinshi batarya. Good Samaritan Family Friends irabishingira ikajya ibagemurira buri munsi, ndetse ikabagezaho n’ibindi bikoresho bakenera gukoresha nk’isabune, impapuro z’isuku, imyenda, amabido, amabase, kubishyurira ibitaro, n’ibindi byose abarwayi bakenera.
Good Samaritan Family Friends ikorera mu mugi wa Kigali mw’isoko rya Nyarugenge (Nyarugenge Market) umuryango No. GF 39.
Ukeneye kubatera inkunga mu gukora iki gikorwa nawe wabafashisha icyo aricyo cyose ushoboye bafashisha abarwayi, nk’ibyo kurya, utubido n’ibindi bikoresho utagikoresha, imyenda utagikeneye, amafaranga n’ibindi byose wumva wabateramo inkunga ngo bakomeze uwo murimo mwiza.
Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri izi nimero 0786271177 / 0725271177.
Wifuza kohereza amafaranga wakohereza kuri:
- MTN Mobile Money: 0785459850 (JEAN BUNGURUBWENGE)
- Tigo Cash: 0725459850 (JEAN BUNGURUBWENGE)
- cg ukabasanga aho bakorera Mw’isoko rya nyarugenge Umuryango No. GF 39.