Mu Mboni za Dayimoni 2

“Mwinjire vuba buri umwe yakirizwa inkoni zingana n’ibyiza umurwayi we yakoze ejo.” – Mwarimu Dayimoni Kanyejuru yinjiza abanyeshuri be ku munsi ukurikiraho abahagarikiye buri umwe afata ibihano bye mbere yo kwicara.

Nuko bamaze kwicara atangira abibutsa ibyo bize umunsi ushize, uburyo bwo gukoresha amibabaro n’ibinezeza by’isi mu gufata abarwayi babo bashinzwe kw’isi, ndetse banarebera hamwe ikigero buri umwe yagiye ashyiriraho amasomo bari bahawe.

Umunyeshuri umwe arahagurutswa ngo agaruke kubyo yakoze n’uko umunsi we ushize wagenze, atangira agira ati: Tugisoza amasomo nahise ngera ku murwayi wange saa cyenda z’ijoro agisinziriye, muha inzozi urugo rwe rwahiye, ibyo atunze byose n’umuryango we byose byahiriyemo, yahise akangukira hejuru ariruhutsa kuko zari inzozi, ariko ahita abura ibitotsi kuva ubwo, atangira kwibaza kuri izo nzozi, yibaza byamubayeho icyo yakora. Nishimiye cyane ukuntu umutima wari umuvuyemo, ni uko mwatubujije kwiyerekana, naho ubundi mba nahise mwiyereka muri uwo mwanya nkamukanga agapfira aho.

Mwarimu ahita amuca mw’ijambo ati: umva kandi ubucucu bw’abenyeshuri mukiri bato, kumutera ubwoba umukanga wibazako ariyo ntego nyamukuru tuboherereza kw’isi? – wagirango ejo wari wasibye. Gukanga umuntu bimugiraho ingaruka z’agahe gato, ubwoba bw’ibihe nibwo bushobora kutuzanira umuntu ikuzimu, aricyo wabashije kugeraho mu kumuha inzozi zituma atangira kwibazanya ubwoba uko ejo bizaba bimeze, icyo cyo nakiguhera amanota. N’abandi mwumvireho, mukwiye gukora uko mushoboye abarwayi banyu bakarebana ibihe byose biri imbere ubwoba, kuba batabasha kureba ibiriyo nkamwe mutari munsi y’ukuboko kw’igihe biratworohera cyane kubibabatisha, aho guhanga amaso ku munsi umwanzi wacu wo hejuru aba yabahaye ngo ariho berekeza imbaraga zabo n’intekerezo zabo ako kanya, ni byiza ko bahoza amaso ku bizaza kubw’ubwoba, bakerekeza imbaraga n’ubwenge bwabo mu kugerageza gukemura ibibazo bidahari, ndetse byinshi muri byo bitazigera binaba, birengangije ibibari imbere, yaba umwanya wabo tukawubiba, ndetse tukanabahoza mu maganya n’ubwoba bidashira bakazashiduka igihe cyabo kw’isi umwanzi yari yarabageneye cyararangiye batazi uko cyahise, bagasanga batarakoze ibyo bagombaga gukora.

Iyo Bageze ku rwego rwo kwicuza igihe bataye, hari amahirwe menshi cyane ko bakwisubiraho bagatangira kubaho umunsi umwe ku wundi uko bawuhawe n’umwanzi wacu. Ariho mwahita mukoresha indi ntwaro y’ibihe byashize, mukabafasha guhora bifuza gusubira mu mpitagihe ngo bakore ibyo bumva bagombaga kuba barakoze muri ibyo bihe. Guhora bahanze amaso ibihe byashize nabyo bikabambura n’agahe bari basigaranye ko gukoresha neza iminsi baba basigaje kw’isi.

Nubwo umwanzi wacu yatumeneye ibanga, ariko umuti wo kwibagirwa wadufashije kubavura ubwo burozi yasize abahaye, mwe nk’imyuka ibyo murabisobanukiwe neza cyane, ntimugatangazwe no kubona umuntu utabasha no kwiyongereraho isaha imwe byibuze ku buzima bwe, ahangayikishijwe n’uko imyaka ye iri imbere igomba kugenda nkaho ariwe uyigena. Mujye mubafasha cyane gucura imigambi y’ibihe biri imbere, ndetse barenze n’igihe cyabo ntarengwa, bahore biyumvirako urupfu rutabareba, ko byanze bikunze bakwiye gukora ibi na biriya mi bihe bizaza.

Undi munyeshuri aba amanitse ukuboko agira ati: Umurwayi wanjye yanyoye uburozi bwo kwizera, nagerageje kumuha uwo muti utubwiye ariko mbona ntacyo bitanga. Ahora ategereje ibiva mu kuboko kw’umwanzi wacu atitaye cyane ku bizaba ejo. Aba yumva umwanzi wacu azajya amuha ibyo akeneye byose buri gihe cyose abikenereyemo, kuba byaramukoreye ibihe byashize byatumye arushaho kuremba sinzi icyo mwumva namukorera.

Mwarimu aramusubiza ati: Ibyo bibazo ahanini bivurwa n’inzobere ziri munsi yacu, ufite ibyago niba umurwayi wawe yafashe kuri ubwo burozi, kuko uzahanwa cyane kurushaho kugeza uvuye umurwayi wawe iyo ndwara isa nk’idakira. Umwe mu miti ijya ikora ku barwayi nkabo ni sosiyete ubwayo. Ziriya nyamaswa zikunda kugendera kumabwiriza rusange sosiyete yashyizeho ngenderwaho nta kwitekerereza, kandi murabizi mu masomo y’ibanze ko ari twe dufite ijambo rikomeye rishyiraho amategeko agenga amasosiyete y’isi, uwo murwayi ugomba kumushyira ku karubanda, abandi bakamenya uburyo afata isi, mu myaka myinshi tumaze mu ntambara twabashije kubumvisha neza ko umuntu udafite intego, cyangwa ibyifuzo, cyangwa inzozi z’ibihe bizaza nta gahunda agira, kandi atavamo umuntu muzima. Iyo ukoresheje sosiyete neza mu gutitiriza umurwayi wawe kugendera ku mahame yabo no kugenda nk’abandi, ibyo ubwabyo bizamutera ipfunwe, na we ahinduke agerageze kwigana abandi, akagendera ku mabwiriza twageneye abari mw’isi. Umwanzi wacu ahora abasaba kumwizera gusa mu mwanya wo kwiganyira, ariko ibyo bisigaye muri bacye tuzabirandura mu mizi y’isi bidatinze.

 

Wifuza kumenyeshwa kuri email uko ibindi bice by’iyi nkuru bibonetse, wakuzuza email yawe aha hasi