Entries by ukuri.org

Ese Ikuzimu ni aho gukanga abantu gusa ngo bemere Imana?

Mu itangiriro Satani yabwiye Eva ko Imana yababeshye ngo bazapfa;  Ko  ntacyo bazaba nibarya kuri urwo rubuto babujijwe, ahubwo bazahita bahinduka Imana(Intangiriro 3:1-5), gusa nyuma baruriye ntibyababujije guhura n’ingaruka Imana yari yarababwiye ko zizabageraho nibaramuka bariye ku giti yababujije kuryaho. Satani yashatse kubereka ko Imana yashakaga kubakanga gusa ngo ingaruka yavuze ntizabageraho, ariko ntibyazibujije kubageraho […]

Ese iyo bavuga ikuzimu Muri bibiliya hari ikindi baba bashatse kumenyekanisha mu marenga?

Hari abemera ko ikuzimu habaho kuko iyo basomye Bibiliya basanga biri ahantu henshi cyane ntaho babihungira, ariko kubwo kwifuza ko hatabaho bakavuga bati “Erega bibiliya ivugira mu marenga, iyo bavuze ikuzimu hari ikindi baba bashaka kumenyesha kitari uko abantu babyumva!”. Mu byukuri n’ubwo bibiliya hari ahantu hamwe na hamwe ivugira mu marenga, urugero iyo yesu […]

Ni gute Imana y’urukundo yarimbura abantu yiremeye!

Abantu  bamwe  bavuga ko Imana igira urukundo n’impuhwe byinshi cyane ku buryo itarimburira ibiremwa y’iremeye ikuzimu. Akenshi usanga bamwe muri aba babiterwa n’amarangamutima, no kumva ko Imana nziza idakwiriye gukora ibintu nk’ibyo bisa nk’aho ari ubugome bukabije. Umugabo umwe witwa Rob Bell wanditse igitabo “Love Wins”, ni umwe mubahagaze ku rukundo rw’Imana ko ruganza byose, […]

Ese guhanwa iteka ryose ku byaha wakoze imyaka micye harimo ubutabera?

Abantu  bamwe bibaza niba Guhanwa iteka ryose nk’uko bibiliya ibivuga, ari igihano gikwiriye abantu bakoze ibyaha imyaka micye(urugero imyaka 60 gusa), bati nta kuntu waba warakoze ibyaha mu myaka micye, ngo nurangiza ubihanirwe iteka ryose, bati ubwo ntabwo bwaba ari ubutabera(justice) byaba ari ukurengera. Ariko mu byukuri ntabwo turimburwa n’ibikorwa by’ibyaha dukora, ahubwo turimburwa no […]

Kubaho Bimaze Iki?

Abantu benshi bakunda kwibaza ku gaciro k’ubuzima, cyane cyane nk’iyo umwe mu bantu bari bazi neza yitabye Imana, bibatera kwibaza cyane ku gaciro k’ubuzima, aricyo cyatumye umubwiriza agira ati “Umubwiriza 7:2. Kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry’abantu bose, kandi ukiriho azabihorana ku mutima we.” […]

Inkuru: Igikarito cyuzuye udusomyo

Iyi nkuru ivuga ku mubyeyi wahannye umwana we w’umukobwa w’imyaka itanu kuko yari yangije igifuniko gifite ibara rya zahabu gihenze kandi kinini. Amafaranga yari make, kandi byarushijeho kumurakaza kubera ko umukobwa we yangije icyo gipapuro kugirango atake igikarito cyo gushyira munsi y’igiti cya noheri. Nyamara uwo mwana muto yashyiriye nyina impano muri cya gikarito bukeye. […]

Ni irihe sengesho ry’agakiza?

Abantu benshi bakunda kubaza “Ese hari isengesho nshobora gusenga rigatuma mbona agakiza?“.   Ni iby’ingenzi kwibuka ko, agakiza katabonerwa mu kuvuga amasengesho cyangwa gusubiramo amagambo runaka. Nta hantu na hamwe Bibiliya yerekana umuntu wahawe agakiza kuko yasenze. Kuvuga isengesho ntabwo aribwo buryo bibiliya yerekana bwo kwakiramo agakiza. Uburyo bibiliya yerekana bwo kwakiramo agakiza ni UKWIZERA […]

Inkuru: Inzira z’Imana sizo z’abantu

Nsabimana yari umuhinzi ugoranye cyane, rimwe umwuzure waje mu gace k’iwabo ,arurira ajya hejuru y’inzu ye. Ubwato bwo gutabara buraza,arababwira ati “Hoya,mwari mukoze, ariko nizeye Imana iraza kunkiza.” Imiraba ikomeza kwiyongera,biba ngombwa ko nsabimana ajya ku bushorishori bw’inzu. Ubundi bwato buraza ariko akomeza kuvuga ko Imana iri bumukize nabwo yanga kubujyamo. Hanyuma amazi atangira kugera […]

Inkuru: Urukundo n’Imbabazi by’Imana

Umwana witwa Brandon w’imyaka itandatu, yiyemeje gukora utugati duto tw’ababyeyi be mu gitondo cyo kuwa gatandatu,abona igisorori kinini n’ikiyiko,akurura intebe,afungura akabati,akuramo ifu iramucika inyanyagira hasi. Ayorera ifu nke mu gisorori n’intoki ze,avanga n’amata,ashyiramo n’isukari. Byasize ibimenyetso by’ifu nyinshi yamenetse hasi. Brandon yari yuzuye ifu hose, yashobewe yanarakaye. Yashakaga ko biba ibintu byiza cyane ku babyeyi […]

Inkuru: ibintu ntibiba bimeze uko bigaragara buri gihe

Abamalayika babiri bari mu rugendo barahagaze, bamara ijoro rimwe mu rugo rw’umuryango umwe. Uwo muryango ntiwababereye mwiza, ntiwabaretse ngo barare mu byumba byiza by’abashyitsi. Ahubwo babahaye icyumba cyo munsi y’igikoni gikonje cyane. Uko basasaga igitanda cyabo hasi, malayika mukuru abona umwenge mu gikuta arawuhoma. Umuto amubaza impamvu abikoze,aramusubiza ati “ibintu ntibiba bimeze uko bigaragara buri […]