Kuri iyi si niho kuzimu?

Abantu bamwe  bavuga ko iyi si turimo iyo barebye imibabaro irimo, babona ko ari ko kuzimu kuvugwa muri Bibiliya.

Ariko iyo usomye muri Bibiliya usanga ikuzimu uko hasobanurwa, utahagereranya n’iyi si. urugero bibiliya ivuga ko uko kuzimu abantu bazajyayo/bazajugunywayo bazahababarizwa iteka ryose(Matayo 25:41), Kandi nta muntu umara iteka ryose kuri iyi si, igihe kiragera buri umwe wese agashyingurwa.

Ikindi bibiliya ivuga ko abariyo baba bari mu muriro utazima(Matayo 3:12, Mariko 9:43), Kandi aha kw’isi usibye n’umuriro utazima, nta n’umwe uri no mu muriro uzima w’imbabura basi. Unise uwo muriro imibabaro y’isi isanzwe, ntabwo mu byukuri abantu bose kw’isi babaho bababaye ibihe byose, hari ababaho badamaraye, Kandi Kristo yavuze ko hahirwa ababaye baboroga ubu, kuko aribo bazahozwa(Matayo 5:4), Kandi ko abababazwa ku bwe bakwiye kunezerwa kuko ubwami bwo mw’ijuru ari ubwabo(Matayo 5:10-12), Kandi iyo urebye usanga abamukurikira hafi ya bose ari bo banyura mu mibabaro ikaze cyane kurusha abatamwizera, ubwo imibabaro yo kuri iyi si ibaye ariwo uwo muriro uvugwa abamukurikira baba aribo bari mu kuzimu, ndetse n’abo abwira kunezerwa kubwo kubabazwa ku bwe na bo yaba abashishikariza kwishimira uwo muriro w’ikuzimu.

Ikindi Bibiliya yerekana ko umuntu ajyayo igihe amaze gupfa( Luka 16:19-31), Kandi aha kw’isi tuhaba igihe tuba tugihumeka umwuka waho gusa wa OXYGENE, ntabwo tuhaba twapfuye.
Muri macye ufashe ikuzimu havugwa muri Bibiliya, ukahagereranya n’iyi si, wasanga ntaho bihuriye na gato. Ndetse unasuzumye n’indi mirongo yose ivuga aho hantu(ikuzimu) muyatanzwe hejuru muri iyi nyandiko, mu byukuri usanga nta n’umwe wafata ngo uhuze n’ibibera kw’isi, kuko biba bihabanye, bivuze ko ikuzimu ari ahandi hantu hatandukanye n’iyi si kure.