Inkuru: Kuba Urumuri

Umugoroba umwe, umugabo yafashe buji(candle) nto cyane akuye ku gitereko,atangira kurira ahantu harehare cyane, buji iramubaza iti “tugiye he?” Nawe ati “Tugiye kuzamuka hejuru cyane kurusha inzu kugirango twereke ubwato inzira ibugeza ku cyambu.”

Buji iramusubiza iti”ariko nta bwato bwo  mu nyanja bwabona urumuri rwanjye, ni ruke cyane”, umugabo arayisubiza ati “niba ari ruke wowe ukomeze umurike cyane uko ushoboye ibindi ubindekere”

Bageze hejuru y’ingazi ndende babona itadowa rinini,umugabo afata ya buji nto akongeza iryo tadowa. Hanyuma ibirahure  byari bizengurutse iryo tadowa byohereza urumuri rwinshi cyane ku nyanja ku buryo rwayoboye abari mu nyanja bose babona inzira yo ku cyambu byoroshye.

Mu byukuri natwe turi nka buji z’Imana, umurimo wacu ni ugukomeza kumurika muri iyi si, kandi intsinzi y’umurimo wacu iri mu biganza byayo.
Buji nto cyangwa ikibatsi gito cy’umuriro byakongeza ishyamba rigashya ryose.
Urumuri rwawe ruke rushobora guhindura abandi mu buryo utamenya.

Guhera ubu nawe jya uba urumuri nk’urwayoboye ubwato ku cyambu.

Matayo5:14-16
“Muri umucyo w’isi.Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.Abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere y’abantu,kugira ngo babone imirimo yanyu myiza,bahereko bahimbaze so wo mw’ijuru.