Inkuru: ibyo ushaka ko bakugirira aribyo nawe ugirira abandi

kera hariho umwubatsi wari umuhanga bidasanzwe! yageze igihe arasaza,yifuza guhagarika akazi yakoraga kugira ngo afate ikiruhuko cy’izabukuru. nuko asaba umukoresha we kumureka akimukana n’umuryango we bakajya gutura kure. ababazwa n’uko agiye gutakaza umukozi w’umuhanga,ariko amusaba niba yabanza akamukorera bwa nyuma,akubaka inzu imwe gusa hanyuma akajya mu kiruhuko. uwo musaza aremera,ariko yubaka afite imyumvire y’ubunebwe kuko yifuzaga gusoza vuba. ntiyigeze ashyira umutima ku kazi yakoraga,yubaka nabi bishoboka,akoresha n’ibikoresho bidakomeye. arangije akazi,ahamagara umukoresha we amwereka inzu ye. umukoresha nawe amuha impapuro n’imfunguzo aramubwira ati “iyi nzu ni iyawe, ni impano nguhaye.” nuko uwo mwubatsi yenda kwicwa n’agahinda n’isoni..”iyo byibuze menya ko ari iyanjye,nari kubaka inzu nziza ntigeze nubaka kuva nabaho! >>>>

Matayo 7:12 Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n’ibyahanuwe.