Inkuru: Gira neza ukiriho

Abagabo babiri barapfuye bahurira hakurya y’ubuzima, noneho umwe wari umukire kw’isi abaza undi ati “Kubera iki abantu bo kw’isi bagukunda ariko ngewe bakaba banyanga?, Banyita umwirasi, ngo ngira ubugugu Kandi igihe napfuye narasize mbagabanyije imitungo yanjye yose, wowe ntacyo wabasigiye.”

Undi aramusubiza ati “Hariho ingurube ihora iburana ku NKA iti ‘Abantu bose bahora bakwita ko uri mwiza, ndabizi nyine nturi mubi, kuko ubaha amata wenda, ariko rero nanjye mbaha ibintu byinshi cyane ndetse no kukurusha, nk’inyama, sosiso, ibinono, amavuta yo kurya, akabenzi n’ibindi byinshi. Ariko bagakomeza banyita ikigurube gusa, Ni ukubera iki bansuzugura ngewe ariko?’ ”

Inka ibitekerezaho agahe gato isubiza ya ngurube iti “Erega ngewe ibyo mbaha mbibaha nkiri mu zima nkibabamo, ariko weho ho ntacyo ubaha ukibabamo keretse igihe upfuye gusa.”

 

Natwe ntitugatereze ngo urupfu ruze tubone kugira neza kuri uwo munota, kuko ibifite agaciro karushijeho kuba kenshi ari ukugira neza ukiriho, kubwira abantu ko ubakunda ukibarimo biruta cyane kubabwira ko ubakunda ku munota wa nyuma uri guhumeka umwuka wa nyuma, ntugatakaze undi mwanya mu buzima utegereje kugira neza ibyo wagakoze uyu munsi, ntugatakaze amahirwe yo kugirira ineza abandi mu buzima bwawe, kuko iyo ishobora kuba ariyo neza yonyine bagiriwe mu buzima bwabo, kandi ishobora kubahindurira ubuzima burundu kurusha uko wabitekereza. Gira neza ukiriho, muri buri mahirwe ubonye yo gufasha.

Imigani 3:28 Ntukarerege mugenzi wawe uti“Genda uzagaruke ejo mbiguhe”,Kandi ubifite iruhande rwawe.