Ese hazarimbuka roho? Imibiri gusa? cg byose?

Abantu bamwe bavuga ko umuntu agizwe n’ibice bitandukanye, nka Roho, umwuka, umubiri. ngo Kandi muri ibyo bice ikirwanya kamere y’Imana ari umubiri gusa, ngo ibindi bice byose byemeranya n’Imana, ngo kubw’iyo mpamvu rero, iyo bavuze ko muzarimbuka, baba bavuga umubiri wawe gusa, ntabwo baba bavuga umwuka wawe.

Reka duhere ku nkuru Yesu yabwiye abigishwa be ati :

Luka 16:19-31;
19“Hariho umutunzi wambaraga imyenda y’imihengeri n’iy’ibitare byiza, iminsi yose agahora adamaraye. 20Kandi hariho n’umukene witwaga Lazaro, wahoraga aryamye ku muryango w’uwo mukire, umubiri we wuzuyeho ibisebe. Imbwa na zo zarazaga zikamurigata mu bisebe, 21kandi yifuzaga guhazwa n’ubuvungukira buva ku meza y’umutunzi. 22“Bukeye umukene arapfa, abamarayika bamujyana mu gituza cya Aburahamu, n’umutunzi na we arapfa arahambwa. 23Ageze ikuzimu arababazwa cyane, yubuye amaso areba Aburahamu ari kure na Lazaro ari mu gituza cye. 24Arataka ati ‘Aburahamu sogokuru, mbabarira wohereze Lazaro, akoze isonga y’urutoki rwe mu tuzi antonyangirize ku rurimi, kuko mbabazwa n’uyu muriro.’ 25“Aburahamu aramubwira ati ‘Mwana wanjye, ibuka yuko wahawe ibyiza byawe ukiriho. Lazaro na we yahawe ibibi, none aguwe neza hano naho wowe urababazwa cyane. 26Kandi uretse n’ibyo, dore hariho umworera munini bikabije hagati yacu namwe, washyiriweho kugira ngo abashaka kuva hano kuza aho muri batabibasha, kandi n’abava aho batagera hano.’ 27Na we ati ‘Ndakwinginze sogokuru ngo nibura umwohereze kwa data, 28kuko mfite bene data batanu, ababurire ngo na bo batazaza aha hantu ho kubabarizwa cyane.’ 29“Aburahamu aramubwira ati ‘Bafite Mose n’abahanuzi, babumvire.’ 30Na we ati ‘Oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazÄ«hana.’ 31Aramubwira ati ‘Nibatumvira Mose n’abahanuzi, ntibakwemera naho umuntu yazuka.’ ”

Mu byukuri iyo usomye iyi nkuru yesu yababwiye, urabona ari kubabwira ko imibiri ya Lazaro n’uyu mukire ariyo yajyanywe ikuzimu hanyuma imyuka yabo ikajyanwa mw’ijuru?, Hoya pe, Imibiri yabo bose yarahambwe nk’uko byanditse neza muri bibiliya, sinibaza ko igihe bayishyize mu mva yarahise ivamo ikigira ikuzimu. Ahubwo roho zabo ni zo zagiye; imwe ikuzimu indi mu gituza cya Aburahamu, kuko umuntu si umubiri, ahubwo ni umwuka wambaye umubiri.

Kandi muri uwo mwuka niho hari ibyiyumviro by’umuntu byose no kwimenya(awareness/Consciousness) bidakorekaho nk’uko wakora ku kaboko no ku zindi ngingo. Iyo urebye muri iyo nkuru ubona ko uwo mukungu yari ari mu muriro n’ibyiyumviro bye byose(yibukaga uwo ariwe, yari azi aho ari, yibukaga ko afite umuryango nawo atifuriza ko uza aho ari, yibukaga lazaro kandi yamubonye mu gituza cya aburahamu n’ibindi byinshi) ndetse yumvaga n’ububabare aterwa n’umuriro waho yari ari rwose. None niba ibyo byose yarabyumvaga, ese tuvuge ko umubiri ku giti cyawo ufite ibyiyumviro utari kumwe n’umwuka? ese iyo umuntu yateretswe mu mva aba agifite ibyiyumviro ku buryo yanavuga?, Hoya rwose, umubiri ntufite ibyiyumviro byawo ahubwo ukoreshwa n’umwuka w’umuntu.

Na none, Niba imibiri yose ijya ikuzimu kubera iki umubiri wa Lazaro wo batatubwira ko wari urimo urababazwa cyangwa ngo tuwumve wiganyira nk’uwo uw’umukire byari bimeze, niba mu byukuri imibiri yabo bombi yari iri ikuzimu?, cyangwa se ko uwo mukire yifuzaga agatonyanga k’amazi kavuye kwa lazaro iyo ajya kukizanira niba umwuka we wari uri mw’ijuru?. Ubwose niba umwuka wawe ufite ibyiyumviro byawo n’umubiri ukagira ibyiyumviro byawo, kimwe kikajugunywa ikuzimu ikindi kikajyanwa mw’ijuru, bivuze ko uzashya iteka ryose urimo urababazwa ubyumva, ndetse ukanajya mw’ijuru ukishima iteka ryose na none, byose icyarimwe! None byaba bimaze iki akaboko kawe k’iburyo ari kazima naho ak’ibumoso gafite uburibwe bukabije kandi byose ubyumva? si nkaho wowe ubwawe wese waba uri kubabazwa n’ubundi? iyo urugingo rwawe rumwe rufite ikibazo ubyumva, ntabwo ushobora kwishima n’iyo izindi ngingo zawe zisigaye zaba zimeze neza. Niba na lazaro umubiri we warajugunywe ikuzimu nk’uwuwo mukungu, nawe yagakwiye kuba ataka kuko nta tandukaniro ryaba ririmo, bose imibiri yabo iri kubabazwa ikuzimu kandi bari kumva ubwo bubabare nk’uko uwo mukungu yawumvaga… Kristo yaba yarakoze ubusa, kuko abajya mw’ijuru kubwe n’ubundi bababazwa iteka kandi aricyo yapfuye ngo abarinde.
Biragaragara neza ko atari imibiri yabo ivugwa muri iyi nkuru ahubwo ari roho zabo, Kandi iy’uwo mukire yajugunywe ikuzimu irababazwa, naho iya lazaro yishimira mu gituza cya Aburahamu!

Byongeye, iyo bavuze ko umuntu azajugunywa ikuzimu muri bibiliya hose ntabwo bavuga ko igice cye kimwe kizajugunywa hanyuma ikindi kikajyanwa mw’ijuru, Bavuga umuntu wese n’ubwuzuro bwe n’ibyiyumviro bye nta na kimwe kivuyeho… Soma nko muri Daniyeli 12:2Kandi benshi bo muri bo bazaba barasinziriye mu gitaka bazakanguka, bamwe bazakangukira ubugingo buhoraho, abandi bazakangukira gukorwa n’isoni no gusuzugurwa iteka ryose.

Ushobora kuvuga uti “Nonese umwuka urashya?”, Nanjye nakubaza nti “Ese satani n’abadayimoni be ni imyuka?”, Ubwo niba ari imyuka bakaba bazashya kubera iki indi myuka yo itashya?. Nta kinanira Imana, gushyiraho umuriro utwika imyuka ni akantu gato cyane kuri yo. Kandi uwo muriro uko uvugwa muri bibiliya wumva atari umuriro usanzwe tuzi, ahubwo urenze kuwo dusanzwe tuzi kure cyane, kuko bavuga ko ari Umuriro utazima, umuriro w’iteka, inyanja y’umuriro na Mazuku, n’ibindi bikanganye cyane kurushaho!