Ese guhanwa iteka ryose ku byaha wakoze imyaka micye harimo ubutabera?

Abantu  bamwe bibaza niba Guhanwa iteka ryose nk’uko bibiliya ibivuga, ari igihano gikwiriye abantu bakoze ibyaha imyaka micye(urugero imyaka 60 gusa), bati nta kuntu waba warakoze ibyaha mu myaka micye, ngo nurangiza ubihanirwe iteka ryose, bati ubwo ntabwo bwaba ari ubutabera(justice) byaba ari ukurengera.
Ariko mu byukuri ntabwo turimburwa n’ibikorwa by’ibyaha dukora, ahubwo turimburwa no kuba dufite kamere y’icyaha, urugero bavuze ngo mwice ihene zose mu gihugu, ntabwo wavuga ngo iyi hene yaritondaga cyangwa iyi hene yaronaga ngo abe ari byo ukurikiza uzica, ahubwo wazica zose kuko ari ihene, ntabwo wazihora kuba zigusakuriza iyo zihebeba, ahubwo kuko zifite kamere y’ihene kandi ihene zose zikwiye kwicwa; Nubwo n’intama zihebeba ariko zo ntiwazica, kandi hari ibikorwa bimwe na bimwe zikora bihwanye n’ibyihene, gusa kuba zidafite kamere y’ihene icyo cyonyine nicyo cyazisonera.

Natwe turimburwa kubwa kamere yacu yahindutse icyaha. (Wabisoma mu buryo burambuye mu nyandiko yitwa Abantu bose ni babi), iyo kamere ni yo duhanirwa, kuko niho ibikorwa by’ibyaha byose bituruka, ndetse niyo batureka tukabaho iteka ryose kw’isi twakomeza tugakora ibyo bikorwa bihwanye na kamere yacu yanduye iteka ryose, ndetse bikarushaho kugenda biba bibi uko imyaka yiyongera ku buryo byazageza igihe tukagira umutima wa sekibi ubwe w’uzuye 100%.

Kamere yacu ni iy’iteka, kandi ni mbi iteka ryose(Intangiriro 6:5). Niba ari iyo guhanwa ikwiriye igihano cy’iteka ryose, kuko idateze guhinduka na gato, niba wibwira ko yahinduka uzagerageze kumara icyumweru udacumura, uzisanga muri icyo cyumweru ari bwo wacumuye kurushaho. Kandi kuba n’Imana ari Imana y’iteka umujinya wayo ushobora guhoshwa n’igihano cy’iteka ryose gusa. Abantu dutanga ibihano hano kw’isi bihwanye n’ubuzima bwacu bw’agahe gato, bityo ugasanga umuntu akatiwe imyaka 10 cyangwa 20 cyangwa 30 cg burundu  mu gihome bitewe n’icyo yakoze, Kandi uburemere bw’ibyo akora ni bwo bushingirwaho bamukatira uburemere bw’igihano, wishe umuntu inshuro imwe, mu munsi umwe, Bashobora kugukatira imyaka 80 cg burundu mu gihome hatitawe ngo wabikoze mu munsi umwe, ahubwo bitewe n’uburemere bwabyo.  Imana ni Imana y’iteka, umujinya wayo uhoshwa burundu n’igihano cy’iteka gusa, kandi natwe kamere yacu ni mbi iteka ryose(Intangiriro 6:5) birahagije kuba ikwiriye guhanwa iteka ryose, kuko uburemere bw’icyaha imbere y’Imana burakabije cyane ku buryo itakwihanganira icyaha na kimwe uko cyaba kingana kose (Habakuki 1:13), kuko icyaha kirwanya kamere y’Imana yera yo ubwayo. Ushaka kureba uburemere bw’Icyaha neza wakwitegereza Sogokuruza wacu Adamu: ntiyarinze akora ibyaha abantu bafata nk’aho bikarishye cyane nko gusambana no kwica n’ibindi, ahubwo yarenze ku magambo Imana yari yamubwiye gusa, bituma atandukanywa n’Imana iteka ryose, bituzanira ingaruka n’imiruho duhoramo kuva icyo gihe kugeza ubu.
ukeneye kumenya uko kamere yawe yahindurwa ngo uzakizwe ako kaga, wasoma inyandika yitwa Abantu bose ni babi