Entries by ukuri.org

Inkuru: Bisikwi mu ndege

Umugore yagiye mu ndege afite agakarito ka bisikwi(biscuit) yari bugende arya mu nzira, nuko yicara iruhande rw’umugabo wasaga nkufite ibibazo aramusuhuza ati: Muraho, undi nawe amusubiza mw’ijwi rituje. Abantu bakomeje kwinjira, bose bamaze kwicara ubwo indege iba irahagurutse, wa mugore atangazwa no kubona wa mugabo akora mw’ikarito ya bisikwi akuramo bisikwi aririra ntacyo amuvugishije. Ariko […]

Inkuru: Icyo uricyo nakibonye

Umugore wari pasiteri yuriye indege umunsi umwe ajya mu kindi gihugu, agenda yicaranye n’umusore wasaga nkaho akiri muto. Nuko bagenda baganira iby’ubuzima busanzwe, umusore amubarira inkuru z’ukuntu ari umukungu  cyane. Ariko uwo musore ntiyari azi ko uwo mugore ari pasiteri, nuko atangira kumusaba ko bashaka icyumba bararanamo ijoro ryose indege nibagezayo, kandi ko nabyemera azamuha […]

Kwizera gukiza

Abafilipi 3:9 kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera. Abakristo benshi bakunze gusobanurira abantu ko dukizwa n’amaraso ya kristo binyuze mu kumwizera gusa bidaturutse mu kubahiriza amategeko, nk’uko pawulo na Yesu babyigishije kenshi, ndetse n’izindi […]

Inkuru: Narakuremye ngo umwiteho

Umupasteur umwe yavuye kubwiriza ubutumwa ku cyumweru, ari mu nzira areba hanze mu kirahure cy’imodoka ye yari atwaye abona akana k’agakobwa katarengeje imyaka 10 gasa nabi cyane, nta nkweto kambaye, ndetse n’ikanzu yako yaragaciciyeho itose kubera kunyagirwa, akagirira impuhwe agenda agasabira ku mana. Ageze imuhira mu gihe arimo asengera ibibazo by’isi yibuka na ka gakobwa […]

Kwizera bijyana n’ibikorwa

Akenshi iyo abantu bumvise ubutumwa bw’agakiza tubonera muri kristo binyuze mu kwizera gusa, bitavuye ku mirimo dukora (Abagalatiya 2:16) bakunze kubaza niba biduha uburenganzira bwo gucumura uko twishakiye (Abaroma 6:1) , ngo biba bitanze uruhushya rwo gukora ibyaha. Nyamara birengagije yuko n’ubwo batakwizera ubwo butumwa baba basanzwe bacumura nubundi. Na none hakaba abandi bashyira icyaha […]

Amaraso niyo akuraho icyaha

Abantu benshi bakunze kwibwira ko iyo bacumuye bagasaba Imana imbabazi ihita ibababarira ako kanya, ariko mu byukuri iyo usomye Bibiliya usanga Imana yarashyizeho uburyo bwayo bwo gukuraho icyaha, ntabwo gahunda yashyizeho yo kubabarirwa ibyaha ari ugusaba imbabazi nk’uko benshi babyibwira, ahubwo ni uko icyaha cyose ukoze gihanirwa, bivuzengo igihano cy’icyaha ni urupfu ( Abaroma 6:23 […]

Imana yarema Ibuye itabasha guterura?

Abantu benshi bahakana Imana bakunda kubaza ibibazo by’urungabangabo byerekana ko ibyo abemera Imana bayivugaho atari ukuri; Muri ibyo bibazo harimo n’ikibazo cyo kwibaza niba koko Imana ishobora byose yashobora kurema ibuye riremereye cyane ku buryo itabasha kuriterura?, uwasubiza YEGO cg HOYA byose bihita byerekana ko Imana ubwo idashoboye byose. Kuko Usubije YEGO ubwo bivuzeko Imana […]

Iyo umuntu apfuye ajya he?

Urupfu nicyo kintu ibiremwa byose bihuriyeho, nta kintu na kimwe mu binyabuzima bigaragara kiramira mw’isi ibihe bidashira, igihe kiragera byose bigapfa, igitangaje ni ukuntu abantu babaho ubuzima biyumvirako bazarama iteka ryose badatekereza ku rupfu, bibuka  gutekereza ku rupfu ari uko babonye abandi bantu bapfuye cg iyo bagiye nko gushyingura, akenshi bikabatera kwibaza niba ubuzima burangirira […]

Akamaro k’imirimo myiza

Abantu benshi basobanukiwe iby’agakiza tubonera muri kristo kubwo kwizera bakunze kwibaza icyo gukora imirimo myiza bimaze, kuko dukizwa no kwizera ko yesu ari igitambo gihagije cy’ubuzima bwacu, bitavuye mu mirimo myiza dukora (abefeso 2:8-9 , abagalatiya 2:16). Mu byukuri nta muntu uzakizwa kuko yakoze neza: nko gufasha abakene, gusura abarwayi, no kwitwara neza muri sosiyete […]

Kuri iyi si niho kuzimu?

Abantu bamwe  bavuga ko iyi si turimo iyo barebye imibabaro irimo, babona ko ari ko kuzimu kuvugwa muri Bibiliya. Ariko iyo usomye muri Bibiliya usanga ikuzimu uko hasobanurwa, utahagereranya n’iyi si. urugero bibiliya ivuga ko uko kuzimu abantu bazajyayo/bazajugunywayo bazahababarizwa iteka ryose(Matayo 25:41), Kandi nta muntu umara iteka ryose kuri iyi si, igihe kiragera buri […]