Entries by ukuri.org

Inkuru: Kutizera Kw’abantu

Umugabo w’umukungu wari utuye mu mugi muto yamanitse itangazo risaba ko abantu bari batuye muri ako gace bose bafite amadeni bazaza ku munsi yashyizeho, mu masaha ya saa tatu za mu gitondo kugeza saa sita akabishyurira amadeni yabo yose. Inkuru iba kimoma mu mugi hose abantu barabimenya, ariko ntihagira ubyizera. Abenshi bibwiraga yuko ashobora kuba […]

Ni irihe dini ry’ukuri?

Abantu bifuza kumenya Imana by’ukuri bakunze guhura n’imbogamizi yuko amadini yagwiriye, bikaba byabagora kumenya idini ry’ukuri iryo ari ryo, ryabafasha kumenya Imana uko iri, n’ubushake bwayo. Muri macye idini ni ibumbiro ry’abantu bishize hamwe bahuje imyemerere, bashishikajwe no kuramya Imana yabo. Abenshi babikora bifashishije imigenzo yihariye n’imyitwarire runaka. Urugero gusenga gatanu ku munsi, kwitwararika mu […]

Itegeko rya kameremuntu

Abantu bose kw’isi bavukana itegeko ry’uko bakwiye kwitwara mu buryo runaka mu mitima yabo, nk’uko kamere y’ibigize isi igira amategeko ayigenga. Urugero iyo urekuye ibuye rigomba kugwa, kuko itegeko rya rukuruzi yo mw’isi ribigena. N’itegeko ry’uko abantu bakwiye kwitwara buri umwe ararivukana, ariryo twakita itegeko rya kamere y’umuntu, cyangwa Itegeko rigenga kamere y’umuntu. Amategeko ari […]

Uko wasobanukirwa n’ibyanditswe muri Bibiliya

Kuri iyi si hari amadini atandukanye yigisha inyigisho zitandukanye kandi yose yitwaje Bibiliya, urugero gatolika, abadive, abayehova, Abamorumo(mormons), n’andi menshi atandukanye. Hari inyigisho zimwe na zimwe bahurizaho, ariko hakaba n’izindi badahuza, akenshi bitewe n’imigenzo y’idini runaka, cyangwa se uburyo basemura ibyanditswe muri bibiliya. Urugero abanyagatolika bati “Agakiza kava mu kwizera kristo nk’umukiza hamwe no kuzuza […]

Inkuru: Igitangaza kigura angahe?

Tesi kari agakobwa k’imyaka umunani ubwo kumvaga se na nyina bataye umutwe ku kibazo cya musaza we muto wari urwaye cyane witwaga Frank. Icyo yabashije kumvamo ni uko gasaza ke gato kari karwaye cyane kandi nta mafaranga bari bafite na macye. Se yateganyaga kugurisha inzu yabo bakajya gukodesha kuko atabashaga kubona amafaranga yo kwa muganga […]

Inkuru: Umwami n’abagore bane

Hariho umwami wari umukungu cyane, afite abagore 4. Ariko yakundaga umugore wa 4 cyane kuko yari we wanyuma, yamuhaga imyambaro ihenze cyane kandi akamufata neza cyane, ntacyo yamwimaga mubyo yifuzaga byose. Yakundaga n’umugore wa 3 cyane, kuko yamuratiraga ubundi bwami bw’abaturanyi. Ariko yahoraga afite ubwoba ko ashobora kuzamuca inyuma akigira ku bandi. N’umugore wa 2 […]

Inkuru: Yarangije Kwishyurwa neza

Umusore umwe yari yiteguye kurangiza amashuri ya iniverisite. Mu myaka myinshi hari imodoka  yari yarakunze, yahoraga ayibona ahantu bacururiza imodoka, kandi yari azi neza ko se afite ubushobozi bwo kuyimugurira, ndetse anamumenyesha ko ariyo ashaka nk’Impano nta kindi. Umunsi w’ibirori wegereje wa muhugu ategereza ibimenyetso byerekana ko wenda se yaba yayiguze ariko araheba. Nuko uwo […]